Impamvu umukinnyi wa film Samuel Jackson akunda ijambo ‘motherfu...er’

Samuel L Jackson, umwirabura w’umunyamerika wamamaye muri film za Hollywood azwiho gukunda kuvuga ijambo ‘motherf…ker’ abenshi bafata nk’igitutsi cy’urukozasoni iyo ugishyize mu Kinyarwanda kuko ari igitutsi kirimo ijambo umubyeyi.

Iryo jambo ntirijya ryandikwa ryose uko ryakabaye kuko ritemewe gukoreshwa haba mu nyandiko yemwe no ku mateleviziyo muri Amerika. N’iyo hagize umuntu urikoresha bafite ikoranabuhanga riricamo kabili ntiryumvikane neza keretse gusa muri film no mu ndirimbo za rap.

Samuel L. Jackson rero ubwo yari mu gitaramo kigenewe abantu badidimanga kibera mu kigo cyitwa American Institute for Stuttering ku mugoroba w’ejo (05-06-2013), yavuze ko yatangiye kuvuga iryo jambo kuva kera akiri umwana iwabo muri Leta ya Tennessee kubera impamvu yo kudidimanga.

Samuel L Jackson, umukinnyi wa film muri Hollywood.
Samuel L Jackson, umukinnyi wa film muri Hollywood.

Abanyamerika benshi bari bazi ko Samuel akunda kuvuga iryo jambo nta yindi mpamvu, ariko we ubwe yabasobanuriye ko kuva kera byibuze agomba kurivuga buri munsi kuko rituma abasha kuvuga atadidimanga.

Mu kiganiro na New York Magazine Samuel L Jackson yivugiye ko iryo jambo ‘motherf…ker’ aritambika mu mvugo buri kanya uko agiye kuvuga kuko rituma atadidimanga. Ngo iyo aza gukomeza kudidimanga ntacyo yari kugeraho nk’umukinnyi wa film.

Samuel L Jackson asoza avuga ko ijambo ‘motherf…ker’ atakirifata nk’igitutsi ahubwo ngo ni ijambo risobanura icyizere.

Gasana Marcellin

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

He is good actor man
uzarebe snakes in airplane....

Francois yanditse ku itariki ya: 18-06-2013  →  Musubize

SHa uyu muswer...ina akina amafilm neza cyane si rules of engagement, ahubwo uzanarebe film akinamo yitwa "Etat 51", cg Soul Men...

IZina Izina Gusa yanditse ku itariki ya: 10-06-2013  →  Musubize

Ngaho da! Nababwira, buriya nawe byamubereye imfashamvugo!

Rusakara Jean d’Amour yanditse ku itariki ya: 9-06-2013  →  Musubize

njye simbyumva pe!kereka niba ari ikibazo Psychologique afite ariko sinumva ukuntu yaba atakididimanga akaba agikeneye kurivuga buri munsi!!!

Love yanditse ku itariki ya: 8-06-2013  →  Musubize

Uyu mugabo ni umuhanga, muzarebe film akinamo yitwe "Rules of engagement".

Peter yanditse ku itariki ya: 7-06-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka