France: Umukinnyi wa filimi yareze abatangaje ibihuha ko acuditse na François Hollande

Umugore ukina filimi wo mu gihugu cy’Ubufaransa, witwa Julie Gayet, yatanze ikirego mu rukiro rw’i Paris muri icyo gihugu, asaba ko bakurikirana abantu bashyize kuri interineti inkuru y’ibihuha ivuga ko yaba afitanye ubucuti na Perezida w’Ubufaransa, François Hollande.

Amakuru aturuka mu nkiko muri icyo gihugu ngo avuga ko Julie, umaze kubyara abana babiri, yatanze ikirego cye tariki 18/03/2013 kirega abo bantu avuga ko “bamwinjiriye mu buzima bwe bwite”.

Ibiro ntaramakuru by’Abafaransa (AFP) byanditse ko uburanira uwo mukinnyi w’amafilimi ariwe Me Vincent Tolédano, yabitangarije ko Julie yamwiyambaje amusaba kugeza mu nkiko abo bantu batanze ayo makuru adafite gihamya.

Me Tolédano atangaza ko icyo kirego kirega abantu yise X. Ngo iyo ariko ishobora kuba ari urubuga rwa interineti (blog) rwatangaje ibyo bihuha.

AFP ngo yabajije ibiro bya Perezida w’Ubufaransa icyo batekereza kuri ayo makuru, ngo ariko ntacyo bigeze bayitangariza.

Umukinnyi wa Filimi, Julie Gayet.
Umukinnyi wa Filimi, Julie Gayet.

Julie Gayet, ufite imyaka 40 y’amavuko, yakinnye mu mafilimi atandukanye. Amwe muri yo ni “Sans Laisser La Trace”, ndetse na “Select Hotel”.

Mu mwaka wa 2012, uyu mukinnyi w’amafilimi yagaragaye muri video yamamazaga François Hollande, ubwo yiyamamarizaga kuyobora Ubufaransa. Muri iyo video Julie agaragaramo avuga ko Hollande ari umukandida mwiza, wiyoroshya kandi wumva.

Mu mwaka wa 2010, undi mukinnyi w’amafilimi akaba n’umuririmbyi witwa Benjamin Biolay, yatsinze urubanza yaregagamo Televiziyo France 24 yahitishije amakuru y’ibihuha avuga ko yaba acuditse na Carla Burni, umugore wa Nicolas Sarkozy, wari Perezida w’Ubufaransa icyo gihe.

Benjamin yatsinze France 24 kuko ayo makuru atari ariyo. Ibyo byatumye iyo Televiziyo imwishyura ama-euros 3000, mu manyarwanda arenga miliyoni ebyiri.

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka