Chris Brown ngo azasezera ku muziki kubera ikosa yakoze afite imyaka 18
Chris Brown yatangaje ku rubuga rwa Twitter ko ateganya gusezera kuri muzika ngo namara gushyira ahagaragara album ye yise ‘X’. Impamvu ngo nta yindi, Chris yavuze ko ngo yabitewe n’ikosa yigeze gukora afite imyaka 18.
Uyu muhanzi w’injyana ya R&B biravugwa ko muri Gashyantare 2009 yigeze gukubita umukunzi we Rihanna, ariko ngo nyuma baje kwiyunga baracudika biratinda nubwo amakuru y’iryo hohoterwa yamukoreye yakomeje kuvugwa hirya no hino kugeza na n’ubu.
Hari n’ibindi bikorwa by’urugomo Chris Brown yagiye agaragaramo ashwana n’abandi bahanzi b’ibyamamare, urugero nko mu 2012 ubwo yateranaga amacupa muri boite, ubundi akarwana na Frank Ocean mu ntangiriro z’uyu mwaka.
Kubera ayo makosa yose rero, Chris Brown yagize ati “America” ntuzongera kugira impungenge nyuma y’itariki 20 Kanama, nimara gusohora album yanjye ya gatandatu yitwa ‘X.’
Nkuko rero bigaragara kuri Twitter ye, uyu muhanzi w’imyaka 24 birashoboka ko yaba afite gahunda yo gusezera kuri muzika.
Dore uko Chris Brown yanditse kuri Twitter ye: “Don’t worry mainstream America. After this X album, it’ll probably be my last album.
Being famous is amazing when it’s for your music and talent. I’m tired of being famous for a mistake I made when i was 18. I’m cool & over it!.
Bisobanura ngo ‘Ntugire impungenge America, nyuma y’iyi album yitwa X, birashoboka ko yaba ari yo yanyuma nkoze. Kuba icyamamare biba byiza ku bw’umuziki dukora n’ubuhanga bwacu, ariko ndambiwe kuba icyamamare kubera ikosa nigeze gukora ubwo narimfite imyaka 18.
Ndarambiwe rwose!’
Gasana Marcellin
Ibitekerezo ( 17 )
Ohereza igitekerezo
|
Ahubwo se ntiwanga ashaka kwikuraho! Imana imugenderere
yoooooooooooooooo byambabaza kuko ndamwemera bya hatari niba yarakoze ikosa kera ntabwo byatuma afata umwanzuro mubi nkuwonguwo
iyo amafranga amaze kuba menshi umuntu areba ibimuha amahoro, niba aribyo wahisemo sawa. ariko wari ujyikenewe
birambabaje nk’umufana we
koko chrisbrown arekamusic