Celine Dion: Nyuma y’iminsi 2 apfushije umugabo, na musaza we yishwe na kanseri

Nyuma y’iminsi ibiri gusa umugabo wa Celine Dion, Réné Angelil, yishwe na kanseri, musaza we, Daniel Dion, na we yitabye Imana azize iyi ndwara.

BBC dukesha iyi nkuru yatangaje ko Daniel Dion, musaza wa Celine Dion, yishwe na kanseri kuri uyu wa 16/01/2016, hafi ya Montreal mu gihugu cya Canada.

Musaza wa Celine Dion, Daniel Dion, na we yitabye Imana azize kanseri nyuma y'iminsi 2 gusa na muramu we apfuye.
Musaza wa Celine Dion, Daniel Dion, na we yitabye Imana azize kanseri nyuma y’iminsi 2 gusa na muramu we apfuye.

Ibi bibaye nyuma y’uko Réné Angelil, umugabo wa Celine Dion, yari amaze iminsi ibiri gusa yitabye Imana (ku wa Kane, tariki 14 Mutarama 2016), akaba yaratabarutse afite imyaka 73.

Umugabo wa Celine Dion yaguye i Las Vegas azize kanseri yo mu muhogo naho musaza we akaba yazize kanseri yo mu muhogo, ururimi no mu bwonko nk’uko mushiki we Claudette yabitangarije ikinyamakuru cyandikirwa i Montreal.

Umugabo wa Celine Dion, Réné Angelil, na we yitabye Imana azize kanseri, mbere ho iminsi ibiri gusa y'urupfu rwa muramu we.
Umugabo wa Celine Dion, Réné Angelil, na we yitabye Imana azize kanseri, mbere ho iminsi ibiri gusa y’urupfu rwa muramu we.

Claudette yagize ati “Yari yiteguye, kandi ntakiri kubabara ukundi. Yaruhukiye mu mahoro.”

Celine Dion abuze musaza we mu gihe ku wa Gatanu, tariki 22 Mutarama 2016 ari bwo umugabo we azashyingurwa, umuhango wo kumusezerano ukazabera muri Bazilika ya Notre Dame iri i Montreal ari na ho aba bombi basezeraniye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka