Bobby Brown yafunzwe amasaha icyenda azira gutwara imodoka nta ruhushya kandi yasinze

Umuririmbyi w’Umunyamerika Bobby Brown (wahoze ari umugabo wa nyakwigendera Whitney Houston) yafunzwe amasaha icyenda kubera ubusinzi no gutwara imodoka nta ruhushya abifitiye.

Bobby Brown yinjijwe mu buroko bwa Leta ya Los Angeles tariki 20/03/2013 saa 9:58 za mu gitondo, asohokamo saa 6:58 z’umugotoba amazemo amasaha icyenda yonyine.

Bobby Brown yari yasabiwe igihano cyo gufungwa iminsi 55, ariko icyo gihano cyagabanyijwe ku mpamvu zitasobanuwe, ibi bikaba byababaje abaturage bo muri Los Angeles, aho amaze gukorera icyo cyaha ubugira gatatu.

Bobby Brown wahoze ari umugabo wa nyakwigendera Whitney Houston.
Bobby Brown wahoze ari umugabo wa nyakwigendera Whitney Houston.

Ni ubwa kabili mu mezi arindwi Bobby Brown atabwa muri yombi azira gutwara imodoka yasinze, ibyo muri leta zunze ubumwe z’Amerika bita DUI (Driving Under the Influence).

Mu Kwakira 2012, Brown yatawe muri yombi atwaye imodoka mu mujyi wa Los Angeles kandi yarambuwe uruhushya, nubwo icyo cyaha atacyemera.

Bobby Brown amaze imyaka ine akurikiranwa n’ubutabera kubera ubusinzi bumuteza gokora ibyaha; abacamanza bamusabye kujya mu kigo gifasha abantu kureka inzoga aho agomba kumara amezi 18; nk’uko bitangazwa n’urubuga TMZ.

Gasana Marcellin

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka