Nyuma y’amezi icyenda abyaye, Rihanna aratwite

Robyn Rihanna Fenty uzwi cyane nka Rihanna ubwo yari mu gitaramo cya Super Bowl Halftime Show cyabaye mu rukerera rwa tariki 13 Gashyantare 2023, yahishuriye abakunzi be ko atwite umwana wa kabiri w’umuraperi A$AP Rocky.

Rihanna w’imyaka 34 ibi yabihishuye ubwo yari mu gitaramo cyabereye mu mujyi wa Arizona kuri State Farm Stadium.

Iki gitaramo ngarukamwaka giherekeza umukino wa nyuma wa NFL (National Football League), by’umwihariko uyu mwaka, Kansas City yatsinze Philadelphia Eagles ku manota 38 kuri 35.

Muri Werurwe 2020, aganira na British Vogue, Rihanna yatangaje ko yifuza kubyara abana batatu cyangwa bane mu myaka 10 iri imbere ati: "Nzi ko nifuza kuzabaho mu bundi buryo. Nzabyara batatu cyangwa bane."

Rihanna yaririmbye iminota 13 zimwe mu ndirimbo ze zakunzwe, yari yambaye ikoti ritukura ryakozwe n’inzu y’imideri ya Loewe yo muri Espanye, ndetse ryari rifunguye ibintu batumaga buri wese abona ko atwite.

Zimwe muri izo ndirimbo harimo, Better Have My Money, Where Have You Been, We Found Love, Rude Boy, Wild Thoughts All of, Run This Town, Umbrella, Diamonds n’izindi.

Ni igitaramo cye cya mbere akoze kuva 2018 muri Grammy Awards ndetse ni ubwa mbere agaragaye ku rubyiniro nyuma y’amezi icyenda yibarutse umwana w’umuhungu yabyaranye n’umuraperi A$AP Rocky, tariki 13 Gicurasi 2022.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka