Inda yanjye si umushinga rusange - Miss Naomi asubiza uwibajije impamvu ataratwita

Naomi Nishimwe wabaye Nyampinga w’u Rwanda mu 2020, yasubije uwitwa Edman Ishimwe wari wanditse ku rubuga rwe rwa X amagambo yinjira mu buzima bwe bwite.

Muri ubwo butumwa Edman yagize ati “Umwaka urahise n’undi uratashye, Miss Naomie akoze ubukwe, ariko nta kanunu ko gusama.”

Ni amagambo atakiriwe neza na benshi mu bakoresha imbuga nkoranyambaga, kuko bagaragaje ko ari ukwinjira mu buzima bwite bw’umuntu no kumwibasira.

Byakomeje gukurura impaka benshi bagaragaza ko bitagakwiye, kugeza mu rukerera rwo kuri uyu wa 27 Mutarama, ubwo Naomi Nishimwe yaje gusubiza agira ati “Ni nde wagushyizeho ngo ugenzure ubuzima bwanjye? Inda yanjye si umushinga rusange, nshuti. Tanga indi nkuru, nyabuneka."

Abahanzi cyangwa abandi bantu bazwi, bakunze kugaragaza ko bababazwa bakanakomeretswa no kubazwa impamvu batabyara, kuko hari n’igihe umuntu aba abishaka yarabibuze kandi atariyakira, ari yo mpamvu batifuza abantu babashyiraho igitutu bababaza impamvu batabyara cyangwa badakora ubukwe.

Miss Nishimwe Naomie yasezeranye mu mategeko n’umukunzi we Michael Tesfay, ku wa 27 Ukuboza 2024, indi mihango y’ubukwe bwabo iba ku wa 29.

Ibitekerezo   ( 4 )

Hoya rwose bajye bareka gukomeretsa abantu Naomi se ko ariwe Uzi impamvu Ninde wo kuyimenya usibye umugabo we nawe abandi rwose ninkorabusa

Nsengimana Eric yanditse ku itariki ya: 27-02-2026  →  Musubize

Turabakundakumakurumeza yanyu

Ndayisaba yanditse ku itariki ya: 28-01-2026  →  Musubize

miss naomi bareke kukwinjirira ngo barengere

MUNYEMANA DESIRE yanditse ku itariki ya: 27-01-2026  →  Musubize

nukuri pe!ndemeranya na miss naomi,abantu dukwiye kugira umurongo ntarengwa mubyo tuvuga kubandi cyane cyane kubuzima bwite bw’umuntu murakoze

MUNYEMANA DESIRE yanditse ku itariki ya: 27-01-2026  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka