Aba ni bo bagize Akanama nkemurampaka muri Miss Rwanda 2021

Ako kanama kagizwe n’abashinzwe gufata imyanzuro yemerera abakobwa kuva mu cyiciro kimwe bajya mu kindi, kuva mu majonjora kugera ku munsi wa nyuma (finale).

Akanama nkemurampaka ka Miss Rwanda 2021 kagaragajwe
Akanama nkemurampaka ka Miss Rwanda 2021 kagaragajwe

Kuri ubu itsinda ritegura Miss Rwanda rya ‘Inspiration Backup’ ryatangaje akanama nkemurampaka, kagizwe n’abantu batanu barimo Miss Jolly Umutesi wabaye Miss Rwanda 2016.

Harimo kandi Maria Yohana Mukankuranga uririrmba indirimbo za gakondo. Ni umwe mu bagize aka kanama, akaba kandi yari ari no mu majojonjora ya Miss Rwanda 2020 y’ibanze.

Undi ni Emma Claudine uzwi mu biganiro bivuga ku buzima bw’imyororokere y’abangavu mu myaka 15 ishize. Yatangiriye mu kiganiro “Imenye Nawe” kuri Radio Salus muri 2005, aza guhindura akora icyitwa “Baza Shangazi” akorana n’ikinyamakuru Ni Nyampinga.

Michèle Iradukunda ni umunyamakuru ubimazemo imyaka 8, na we ubwe yagiye mu marushanwa menshi y’ubwiza atandukanye akiri umunyeshuri ndetse no ku rwego rw’igihugu.

Umushya muri ako kanama ni Pamela Mudakikwa, akaba umuhanga mu itumanaho, akazi akoze imyaka irenga 10. Bimwe mu byo azwiho ni uburyo ayobora ibiganiro haba ibivuga ku buzima bw’umuryango ndetse n’iterambere rya muntu.

Undi ni Miss Rwanda 2016, Mutesi Jolly. Asanzwe agaragara muri ako kanama abakobwa benshi bakavuga ko bamutinya kubera ibibazo bikomeye abaza, na we akaba azagaruka muri Miss Rwanda 2021.

Miss Rwanda 2021 irimo kuba mu buryo butandukanye n’ubusanzwe, aho abakobwa bajyaga aho amajonjora abera bagatoranywa. Ubu abakobwa bifata amashusho bavuga bakohereza ubundi bagatoranywamo nta guhura kugira ngo hakurikizwe amabwiriza yo kwirinda Covid-19.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka