Umuhanzi w’Umunyamerika Jason Derulo niwe uzaririmbana n’umuhanzi w’Umunyarwanda uzegukana intsinzi muri Primus Guma Guma Super Star season 2 (PGGSS II).
Dr Drew Pinsky, umuganga uzwi cyane muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, avuga ko kuba Angelina Jolie afite umubiri muto ari ibibazo by’imirire mibi.
Hashize iminsi havugwa urukundo hagati ya Young Grace na Kamichi, ndetse ko Young Grace yaba atwite inda yatewe na Kamichi. Ese ko ibi bintu ni ukuri? Ni ugusebanya? Cyangwa ni promotion bashaka? Dore uko bamwe babibona ndetse na ba nyiri ubwite icyo babivugaho.
Umuhanzi Chrispin yashyize ahagaragara alubumu ye “Adieu l’Afrique Shida” tariki 11/03/2012 muri Serana Hotel. Nubwo haje abantu bacye, Chrispin yatangaje ko bimushimishije kandi ko yumva intego ye yayigezeho 50%.
Abazitabira ibirori bya Salax Awards 2011 bazataramirwa n’abahanzi batandukanye baba aba hano mu Rwanda ndetse n’abo hanze. Dore urutonde n’indirimbo buri muhanzi azaririmbira abazaba bitabiriye ibirori; nk’uko tubikesha Ikirezi Group.
Bridge Records yasinyanye amasezerano y’imyaka ibiri na Producer Naason usanzwe umenyerewe mu gutunganya umuziki Nyarwanda. Yiyongereye kuri Producer Junior na Producer Kabano, nabo baje mu rwego rwo kunoza imikorere y’iyi studio muri uyu mwaka.
Umuhanzi Ngabo Medard uzwi ku izina rya Meddy ubu uri kubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika aratangaza ko akumbuye u Rwanda ndetse n’abafana be ku buryo ashaka kugaruka mu Rwanda agakoresha igitaramo.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 02/03/2012, itsinda rya Dream Boys ryahagurutse i Kigali ryerekeza muri Uganda, aho rizagaragara mu gitaramo cya “Uganda Night” no gukora indirimbo zizagaragara kuri Album yabo ya Gatatu.
Nubwo ari mu marushanywa ya PGGSS II na Salax Awards, umuhanzi Emmy ntibimubuza gutegura amwe mu mashusho y’indirimbo ziri kuri alubumu azamurikira abakunzi muri uyu mwaka.
Igikorwa cyo gutora abahanzi 10 bazahatanira PGGSS II kizatangira kuri uyu wa mbere tariki 20/02/2012 kirangire tariki 14/03/2012. Abazaza mu icumi ba mbere baza tangazwa tariki 17/03/2012 muri Serena Hotel i Kigali.
Nyuma y’igihe kirekire cyane itsinda KGB (Kigali Boyz) ritagaragara mu ruhando rwa Muzika, ubu ryagarutse.
Umuhanzikazi, Josiane Uwineza, uzwi ku izina rya Miss Jojo, aritegura gushyira ahagaragara alubumu ye nshya yitwa woman ku itariki 09/03/2012 haraye habaye umunsi w’abagore.
Itsinda Trezzor rigizwe n’abaririmbyi biga muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda riratangaza ko ryiyemeje gushimisha abatuye muri uyu mujyi no mu nkengero zawo mu kirori kiba kuri uyu munsi mukuru w’abakundana babacurangira umuziki ‘Live’.
Urubuga rwa interineti rushya rutanga inama ku rukundo n’inkuru zinyuranye zivuga ku rukundo www.gukunda.com , kuri uyu munsi w’abakundana tariki 14/02/2012, rwateguriye abakunzi ikirori gishyushye aho baganira na benshi mu batanga ibiganiro by’urukundo ku maradiyo anyuranye ndete no kuri televiziyo.
Mu gihe umuhanzi Kitoko Bibarwa yari yemeje ko yisubiyeho azitabira amarushanwa ya Primus Guma Guma Super Star season 2 yongeye kwemeza ko atazayitabira. Yemeye ko yavuze ko azitabira iri rushanwa ariko ngo yari atarabona amasezerano. Ntabwo yabashije kutubwira icyo yagaye mu masezerano.
Abahanzi 10 bazatoranwa ngo barushanwe muri Primus Guma Guma Super Star season 2 (PGGSS II) bazahita bahabwa amafaranga ibihumbi 500 ako kanya kandi buri kwezi bajye bahabwa miliyoni imwe mu gihe cy’amezi ane bazamara muri iri rushanwa.
Kitoko yagiriwe ikizere cyo gutorwa mu bahanzi 20 bazatorwamo icumi bazahatana muri PGGSS season 2 ariko nk’uko ubushize byagenze, uyu mwaka nabwo ntazitabira aya marushanwa.
Ubwo batangazaga amazina y’abahanzi 20 bazatorwamo icumi bazahatanira gutsindira PGGSS season 2, abantu benshi batunguwe no kumvamo Danny Nanone ariko sio bonyine kuko nawe ubwe byamutunguye.
Bamwe mu babyeyi bafite abana bagaragaye ku rutonde rw’abakobwa bishimirwa kurusha abandi mu ishuri rikuru ry’uburezi (ISPG), ntibishimiye uburyo abana babo bagaragaye kuri uru rutonde rwasohotse kuri Kigalitoday.com. Byatumye batangira kugeza ibirego byabo kubuyobozi bw’ikigo.
Ku mugoroba wa tariki 03/02/2012 muri Serena Hotel, hashyizwe ahagaragara urutonde rw’abahanzi 20 bazatoranywamo 10 bazitabira irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star (PGGSS) season 2.
Umuhanzi, umunyamakuru akaba n’umunyamideli, Claude Ndayishimiye, n’umufasha we Courtney Alisha Cole bibarutse umwana w’umuhungu mu bitaro bya Example Good Samarithan mu mujyi wa Denver muri Colorado muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika tariki 01/02/2012.
Nyuma yo kutishimira uko Primus Guma Guma Super Star (PGGSS) y’umwaka ushize yagenze, umuhanzi Rafiki aravuga ko iy’uyu mwaka hari byinshi byakosowe ku buryo yumva nta kabuza izagenda neza.
Umuhanzi Uncle Austin ni umuhanzi umenyereweho udushya twinshi cyane cyane kubijyanye n’ibihangano bye aho akora indirimbo ugasanga abantu benshi amagambo ayirimo basigaye bayakoresha cyane mu buzima bwa buri munsi.
Tariki 30/01/2012, Bralirwa yatangije ku nshuro ya kabiri igikorwa cyiswe Primus Guma Guma Super Star (PGGSS) kigamije guteza imbere abahanzi nyarwanda n’umuzika nyarwanda.
Kalisa John a.k.a Kjohn azwi cyane muri Entertainment nk’umuntu uteza imbere abahanzi (promotion). Mu minsi ishize yaragaragaweho cyane kwibanda ku makuru y’umuhanzi Young Grace bityo bituma abantu benshi babyibazaho cyane.
Umuryango w’abanyeshuri ba ISPG, ubarizwamo abanyeshuri 1.226, abakobwa 809 n’abahungu 418, usanga hari abakunzwe kandi bishimiwe cyane na bagenzi babo. Ni muri urwo rwego buri mwaka muri iki kigo hatorwa abakobwa 10 ba mbere bishimirwa cyane kurusha abandi.
Umukinnyi wa film uzwi ku izina rya Tina muri filme ye yise “Ubuzima ni Gatebe Gatoki” aratangaza ko iyi filime izasohoka mu cyumweru gitaha, tariki 30/01/2012, yuzuye inyigisho zigamije kubaka umuryango nyarwanda.
Isimbi Deborah Abiella umukobwa w’Umuvugabutumwa Antoine Rutayisire, niwe waraye atowe nk’umukobwa uhiga abandi mu bwiza muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda mu mwaka wa 2012 (Miss NUR 2012).
Umuririmbyi Robin Rihanna wo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ni we wesheje agahigo ko kugira umubare munini w’abantu baguze indirimbo kuri internet mu gihe byose nk’uko ikinyamakuru Ninapeople cyabitangaje. Rihanna yagurishije indirimbo kuri internet abantu bagera kuri miliyoni 47,5.
Kuri uyu wa Gatanu tariki 06/01/2012, ahagana ku isaha ya saa kumi n’imwe nibwo Alexis Muyoboke yatangaje ku mugaragaro ko yatandukanye n’itsinda Dream Boys, nyuma y’umwaka umwe bari bamaranye.