I Gikondo ahasanzwe habera imurikagurisha ari na ho haberaga ibirori bya Miss Rwanda, akanama nkemurampaka kagizwe na batanu, katoranyije abakobwa 20 bagiye kujya mu buryohe bw’umwiherero w’ibyumweru bibiri muri Hotel y’inyenyeri enye banatyazwa ngo hazatoranywemo uzambikwa ikamba rya Miss Rwanda 2020.
Umuhanzi Jules Sentore ntiyumva impamvu ibigo bikomeye byo mu Rwanda bidaha akazi abahanzi nyarwanda ngo bamamaze ibikorwa byabo, ahubwo ugasanga isoko baryihereye abahanzi b’abanyamahanga.
Urukiko rwa gisirikare rwarekuye by’agateganyo Uwimana Francis uzwi nka Fireman waregwaga icyaha cy’ubufatanyacyaha mu gukubita no kuvuna umwe mu bo bagororanwaga Iwawa, bikavugwa ko yafatanyije na Cpl Murwanashyaka Modeste wigishaga bagakubita Gisubizo Fabien bakamuvuna urubavu.
Umuhanzi Igor Mabano ukorera umuziki muri Kina Music agiye kumurika umuzingo(Album) we wa mbere yise “Urakunzwe” azashyira hanze ku itariki 21/03/2020 muri Serena Hotel.
Igitaramo cy’urwenya kimaze kumenyerwa na benshi bakunda urwenya kiba buri kwezi. Icyabaye bwa mbere muri uyu mwaka wa 2020 cyitabiriwe n’Umunyamalawi Daliso Chiponda ,wabaye uwa gatatu mu marushanwa ya ‘UK Got Talent’.
Ni kenshi abahanzi babazwa ikindi bakora iyo badahugiye mu muziki cyangwa ibitaramo. Aba ni bamwe mu bahanzi nyarwanda bafite ibindi bikorwa by’ubucuruzi bibinjiriza amafaranga, bakabifatanya no gukora umuziki.
Amafoto y’umukobwa witwa Nishimwe Naomie wiyamamarije mu Mujyi wa Kigali akimara kujya hanze, yakwirakwijwe na benshi ku mbuga nkoranyambaga, abakurikira iri rushanwa bashyira ibitekerezo ku mafoto ye ko uyu azaba Miss Rwanda byanze bikunze, ndetse abandi ntibanatinya guhita bagaragaza ko bazamutora igihe gutora bizaba (…)
Umunya-Nigeria w’imyaka 22, Joseph Akinfenwa Donus uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Joeboy, ni we uzaririmba mu gitaramo kimaze kumenyerwa mu Mujyi wa Kigali kizwi ku izina rya “Kigali Jazz Junction”, kizaba tariki ya 28 Gashyantare 2020.
Mu mpera z’icyumweru gishize, nibwo irushanwa rya Miss Rwanda ryatoye abakobwa 20 bazahagararira umujyi wa Kigali, biba n’agahigo kuko ari ho hatowe abakobwa benshi ugereranyije n’izindi ntara.
Mu majonjora y’ibanze y’irushanwa rya Miss Rwanda, Umujyi wa Kigali uciye agahigo ko gutanga abakobwa 20, baruta igiteranyo cy’abakobwa bavuye mu Burengerazuba, Amajyaruguru n’Amajyepfo kuko aha havuye abakobwa 19.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 18 Mutarama 2020, irushanwa rya Miss Rwanda 2020 rirakomereza mu Mujyi wa Kigali, nyuma yo kuzenguruka Intara hashakishwa abakobwa bazahagararira buri ntara.
Byagiye bivugwa kenshi ko abahanzi bakoresha ibiyobyabwenge, bamwe muri bo bakajyanwa mu Kigo Ngororamuco cya Iwawa. Urutonde rukurikira ni bamwe mu bajyiye Iwawa n’uko bameze nyuma yo kuva yo.
Umunyamuziki Bruce Melodie agiye kumurika televiziyo ye ku mugaragaro nyuma y’igihe kinini ari mu igerageza ry’iki gitangazamakuru gishyashya hano mu Rwanda.
Umuhanzi Safi Niyibikora uyu munsi uzwi mu muziki nka Safi Madiba, yavuze ko mu byatumye ava mu nzu y’umuziki ya The Mane, ari uko amasezerano ye yari akomeje kutubahirizwa ku ruhande rwa The Mane, ibi akavuga ko atari gukomeza kubyihanganira kuko na we yagombaga kurengera izina rye amaze kubaka mu muziki.
Muri izi ntangiriro z’umwaka wa 2020, Kigali Today yasubije amaso inyuma ireba abahanzi bitwaye neza mu kinyacumi gishize (mu myaka icumi ishize) ku buryo umuntu yanabita abahanzi b’ikinyacumi.
Itsinda rya Kassav ry’abanyamuziki bamamaye ku isi yose mu njyana ya Zouk, rizafasha abakundana kwibuka icyo urukundo rusobanuye ku munsi w’abakundana. Ku itariki ya 14 Gashyantare 2020, iri tsinda rizataramira Abanyarwanda rifatanyije n’umunyarwanda Muneza Christopher, mu gitaramo cyateguwe na Arthur Nations ndetse na RG (…)
Itsinda rya Dream Boys riragaragaza ibimenyetso byinshi by’uko rishobora gusenyuka, umwe akajya mu buzima bwe undi akajya mu bwe. Platini wakemanze iri tandukana, yatangiye gutekereza ahazaza he nk’umunyamuziki igihe azaba atakiri kumwe na TMC.
Mu gihe benshi mu banyafurika batuye mu bihugu binyuranye usanga bafite inyota yo kujya mu bihugu by’i Burayi na Amerika, bimwe mu bihangange bifite uruhu rwirabura, biba muri ibyo bihugu, byo bikomeje kugaragaza ubushake bwo kuba Abanyafurika, bakahakora ibikorwa binyuranye bizamura Afurika n’abaturage bayo, ndetse bamwe, (…)
Safi Madiba yandikishije ibihangano bye mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe kwihutisha Iterambere (RDB), bimusubiza igisa n’uburenganzira yari yarambuwe na The Mane yabarizwagamo. The Mane yari yaratanze impuruza ko atemerewe gukoresha ibihangano byose yayikoreyemo.
Umuhanzi Tuyishime Joshua uzwi nka Jay Polly yasezeye muri The Mane nyuma y’umwaka yari amaze akorana na The Mane, ari na yo yakurikiranye urubanza rwe ikanamufunguza muri gereza.
Nyuma y’igihe kitari gitoya Korari Ijuru yitegura gufasha abakunzi b’umuziki kwinjira muri 2020 bishimye, intego yayo yayigezeho tariki 29 Ukuboza 2019.
Umuhanzi w’umunyekongo Kinshasa Fally Ipupa wari utegerejwe n’abatari bake ngo aze gusoreza umwaka muri Kigali, ntakije kuririmba mu gitaramo cyari cyiswe "Kigali Countdown"
Gahima Gabriel wahoze ari umugabo w’umuhanzikazi Aline Gahongayire bakaza gutandukana bashinjanya ubuhemu no kudashobokana, yashyingiranywe n’undi mugore witwa Nadege Narette.
N’ubwo ahaberaga ijonjora ry’ibanze mu Karere ka Musanze hari abakobwa 23, akanama nkemurampaka katoranyijemo abakobwa batandatu bahagararira Intara y’Amajyaruguru, biyongera ku bandi batandatu batorewe i Rubavu.
Umuhanzi Mugisha Benjamin wamamaye ku izina rya The Ben uzataramira i Kigali ku bunani, yakabije inzozi z’umufana we ufite ubumuga bwo kutabona witwa Fabien.
Umuhanzi w’umunyarwanda uba mu gihugu cya Leta zunze ubumwe za Amerika Benjamin Mugisha uzwi ku izina rya The Ben, ari mu Rwanda, aho yitegura gutaramira Abanyarwanda tariki ya 01 Mutarama 2020 mu gitaramo kizabera muri Kigali Arena.
Nk’uko bimaze kuba ngarukamwaka kuva mu mwaka wa 2015, Korari Ijuru yiyemeje gususurutsa Abanyehuye ibategurira igitaramo. Icy’uyu mwaka kizaba tariki 29 Ukuboza 2019, guhera 17:30.
Muri uyu mwaka wa 2019, mu Rwanda habaye ibitaramo byinshi, ariko hari ibyagiye bisigara mu mitwe ya benshi. Kigali Today, yifuje kukwibutsa bimwe mu bitaramo byaranze uyu mwaka, bikitabirwa n’abantu benshi.
Irushanwa rya Miss Rwanda 2020, rigiye gutangira ibyiciro byaryo by’ibanze bizenguruka mu ntara zose z’igihugu hatoranywamo abakobwa batandatu bizatangirira mu Karere ka Rubavu kuwa 21 Ukuboza, risorezwe mu mugi wa Kigali kuwa 18 Mutarama 2020.
Miss Uwase Muyango Claudine wari umaze iminsi aba mu mujyi wa Dubai ku mpamvu avuga ko ari iz’akazi, yagarutse mu Rwanda mu ijiro ryo kuri iki cyumweru tariki 15 Ukuboza 2019, yakirwa n’umukunzi we Kimenyi Yves umunyezamu w’ikipe ya Rayon Sport.