Komite nshya y’ishyirahamwe ry’umukino w’intoki wa Volleyball, yatangaje ko muri uyu mwaka w’imikino hongerewe umubare w’amarushanwa azakinwa ndetse n’ibihembo bizajya bitangwa
U Rwanda rugiye kwakira amarushanwa mpuzamahanga ya ‘2021 FIVB Beach Volleyball World Tour’ azatangira ku itariki ya 14 kugera tariki 18 Nyakanga 2021, akazaba ari ku rwego rwa kabiri mu marushanwa mpuzamahanga ya Volleyball World.
Ngarambe Raphaël ni we watorewe kuyobora Ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB), aho yagize amajwi 31 mu bantu 32 batoye.
Amakipe 25 arimo ay’abagabo n’ay’abagore yo mu bihugu 13 byo hirya no hino ku isi, yamaze kwiyandikisha kugira ngo azitabire irushanwa mpuzamahanga ry’umukino wa Volleyball yo ku mucanga ryiswe ‘IFVB Beach Volleyball 2-star World Tour tournament’, bikaba biteganyijwe ko rizabera i Rubavu kuva ku ya 14-18 Nyakanga 2021.
Ishyirahamwe ry’umukino w’intoki wa Volleyball mu Rwanda (FRVB), ryashyize hanze abakandida bemerewe kwiyamamza mu matora ahruka gusubikwa mu minsi ishize
Ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB) ryatangaje ko tariki ya 29 Gicurasi 2021 ari bwo hazaba amatora ya Komite Nyobozi y’iryo shyirahamwe.
Ikipe ya REG VC yasinyishije abakinnyi batatu mu rwego rwo kwitegura isubukurwa ry’imikino muri Volleyball, abo ni Iradukunda Pacific, Kwizera Eric na Tuyizere Jean Baptiste.
Ikipe ya REG VC yegukanye umwanya wa cyenda mu irushanwa ry’amakipe yabaye aya mbere iwayo muri Afurika (CAVB Men’s Club Championship), nyuma yo gutsinda APR VC amaseti atatu ku busa.
Ikipe ya REG VC yatsinzwe na Swehly yo muri Libya amaseti atatu kuri imwe mu gihe APR VC yatsinzwe na KPA yo muri Kenya amaseti atatu kuri abiri mu irushanwa ry’amakipe yabaye aya mbere iwayo (CAVB Men’s Club Championship) irimo kubera muri Tuniziya
Ubuyobozi bw’ikipe ya REG Volleyball Club buratangaza ko bwihaye intego yo kuza mu makipe ane ya mbere ku mugabane wa Afurika mu irushanwa ry’amakipe yabaye aya mbere iwayo (CAVB Men’s Club Championship 2021) izabera muri Tuniziya.
Ikipe ya REG Volleyball Club ndetse n’Ikipe ya APR Volleyball Club zigomba guhagararira u Rwanda mu mikino nyafurika y’amakipe yatwaye ibikombe iwayo (CAVB Champions league) izabera i Sousse muri Tunisia kuva tariki 16-28 Mata 2021, zigiye guhurira mu mukino wa gishuti mbere y’uko zerekeza muri icyo gihugu.
Minisiteri ya Siporo mu Rwanda yasubitse amatora ya Komite Nyobozi y’ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda yari ateganyijwe ku wa Gatandatu tariki ya 27 Werurwe 2021.
Ikipe ya REG VC ikomeje kwitegura imikino y’amakipe yabaye aya mbere iwayo muri Afurika (CAVB Men’s Club Championship) izabera mu mujyi wa Sousse muri Tunisia kuva tariki ya 16 kugeza 28 Mata 2021.
Abakandida bahatanira kuyobora ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda batangaje imigabo n’imigambi y’imyaka ine mu gihe baba batowe.
Imikino nyafurika y’amakipe y’abagabo yabaye aya mbere iwayo (CAVB Men’s Club Championship) yagombaga kubera mu mujyi wa Cairo mu Misiri yimuriwe mu mujyi wa Sousse muri Tuniziya.
Abakandida babiri ni bo bamaze kwemererwa guhatanira umwanya wo kuyobora ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda
Ku wa 27 Werurwe 2021 nibwo hazaba Inama y’inteko rusange y’Ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB) aho hazemenyekana Komite Nyobozi nshya igomba kuyobora iri shyirahamwe mu myaka ine iri mbere.
Shampiyona ya Volleyball mu Rwanda 2020/2021 irakinwa mu byiciro. Ibi bitandukanye n’ibyari bisanzwe aho shampiyona yakinwaga umukino ubanza n’uwo kwishyura, nyuma hagakinwa imikino ya Kamarampaka (Playoffs) ubundi hakaboneka ikipe itwara igikombe.
Kapiteni w’ikipe y’igihugu y’abagore y’abafite ubumuga ya Sitting Volleyball, Mukobwankawe Liliane, yagizwe umwe mu bagize komisiyo y’abakinnyi muri Volleyball y’abafite ubumuga ku Isi. Kuri we asanga uyu mwanya awukesha ibikorwa, kumenyekana ndetse no kuba ikipe y’igihugu imaze kwitabira Imikino Olempike y’abafite ubumuga (…)
Ikipe ya UTB Volleball Club yasinyishije Mukunzi Christophe, inakira abakinnyi b’amakipe yombi batwaye ibikombe birindwi mu icumi byakiniwe mu mwaka ushize w’imikino
Ikipe ya Gisagara VC imaze yasinyishije umukinnyi w’ikipe y’igihugu ya Volleyball Yves Mutabazi, amasezerano yo kuyikinira imyaka ibiri.
Mu gice cya mbere cy’ikiganiro Kigali Today yagiranye na Dr Ryambabaje Alexandre, yatubwiye byinshi ku buzima bwe cyane nk’umwe mu bakinnyi bakiniye ikipe y’igihugu akanayitoza muri Volleyball. Muri iki gice cya kabiri aratubwira kandi bimwe mu byo atazibagirwa mu buzima bwe cyane cyane bwo muri volleyball.
Izina Ryambabaje Alexandre ni izina rizwi mu Rwanda nk’umunyapolitiki wabaye Minisitiri w’Ubucuruzi ariko kandi akaba azwi cyane nk’umwalimu w’imibare muri Kaminuza akaba n’umuhanga mu gukina Volleyball.
Ikipe ya REG VC yasinyishije umukinnyi wa kabiri ari we Sibomana Jean Paul amasezerano y’imyaka ibiri nyuma yo gusoza amasezerano y’imyaka itatu muri UTB VC.
Nzayisenga Charlotte na Cyuzuzo Yvette bakinira ikipe ya UTB n’ikipe y’igihugu y’abagore ya Volleyball barasaba abantu guhindura imyumvire ivuga ko abakinnyi b’abagore bakora imyitozo myinshi bashobora gutakaza uburanga bikanabagiraho ingaruka zo kubura abo barushingana.
Ikipe ya Volleyball Sosiyete Nyarwanda ishinzwe Ingufu (REG) REG VC, imaze gusinyisha umukinnyi Dusengimana Wyclif amasezerano y’imyaka ibiri. Uyu musore wakiniraga ikipe yo mu gihugu cya Misiri ya Canal Sports Club.
Ikipe ya APR VC y’abagabo yegukanye igikombe cya shampiyona nyuma y’imyaka itandatu itagitwara, nyuma yo gutsinda UTB VC y’abagabo amaseti atatu kuri abiri, naho UTB VC mu bagore yakinaga umwaka wayo wa kabiri yisubiza igikombe nyuma yo gutsinda APR W VC amaseti atatu kuri mwe.
Amakipe ya APR VC na UTB VC arahurira ku mikino ya nyuma ya shampiyona ya Volleyball mu Rwanda haba mu bagabo no mu bagabo.
Imvura yaguye ku wa Kane tariki ya 29 Ukwakira 2020 mu Mujyi wa Kigali yarogoye umukino w’umunsi wa kabiri wa shampiyona ya Volleyball wahuzaga ikipe ya REG VC n’ikipe ya APR VC.
Amakipe ya Kaminuza ya UTB mu bagabo no mu bagore yamuritse imyenda mishya anatanga urutonde rw’abakinnyi azakoresha muri shampiyona ya Volleyball.