Usain Bolt na Mo Farah ntibakije muri Kigali Peace Marathon
Ibihangange mu mukino wo gusiganwa ku maguru, Usain Bolt, Mo Farah na Tirunesh Dibaba Kenene byari byatumiwe muri Kigali International Peace Marathon ntibikije muri iri siganwa rizabera mu mujyi wa Kigali kuri iki cyumweru.

Mu minsi ishize nibwo Ishyirahamwe ry’Imikino Ngororamubiri mu Rwanda ryari ryatumiye amazina yamamye ku isi mu mukino wo gusiganwa ku maguru arimo Usain Bolt wasezeye mu mukino ariko akaba ari we ufite umuhigo wo gukoresha igihe gito muri metero 100 na 200, Mo Farah ufite imidari ya zahabu muri metero 5,000 na metero 10,000 mu mikino Olempike ya 2012 na 2016.
Tirunesh Dibaba Kenene, umugore ufite agahigo ko gukoresha igihe gito muri metero 5,000 na we ni umwe mu byamamare byari byatumiwe kugira ngo birusheho kumenyekanisha iri siganwa mpuzamahanga aho bari kwiruka ibirometero 10.

Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Imikino Ngororamubiri mu Rwanda, Fidèle Mubiligi, yatangarije KT Radio ko impamvu abo bakinnyi batitabiriye ubutumire ari uko batinze kubatumira.
Ati “Ntabwo baraza i Kigali. Ubundi twari twabatumiye nk’ibyamamare bizaza kwiruka bya bindi byo kwishimisha bakaryoshya igikorwa ariko ntabwo byashobotse. Icya mbere twabatumiye dukererewe, ikindi ni amikoro abagendaho kugira ngo bashobore kuba baza mu gihugu kuko utumira umuntu umwe akazana n’ikipe nini cyane.”
Mubiligi avuga ko umwaka utaha bazagerageza kongera gutumira ibi byamamare bakareba ko byashoboka ko baza mu Rwanda.


Inkuru bijyanye:
Usain Bolt na Mo Farah batumiwe muri Kigali International Peace Marathon 2019
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Njye narinanditse ko badashobora kuza ikigali muli marathon kuberako bashobora kuhasebera umuntu, usiganwa m100\200 niyo yaba uwambere kwisi aje, muli marathon yaseba kuko uwo aba arebwa nitangazamakuru ryisi yose narabivuze mbisubiramo ntabwo yaza