Usain Bolt na Mo Farah batumiwe muri Kigali International Peace Marathon 2019

Ibyamamare mu gusiganwa ku maguru birangajwe imbere na Usain Bolt na Mohamed Farah byatumiwe mu irushanwa mpuzamahanga ryo gusiganwa ku maguru (Kigali International Peace Marathon) riteganyijwe kuba ku itariki ya 16 Kamena 2019 i Kigali rikazatangirizwa i Remera kuri Stade Amahoro.

Usain Bolt ategerejwe i Kigali
Usain Bolt ategerejwe i Kigali

Iryo rushanwa riraba ku nshuro yaryo ya 15 bikaba biteganyijwe ko rizitabirwa n’ababarirwa hagati y’ibihumbi umunani n’icumi barimo ababigize umwuga n’abandi bazaba bagamije kwishimisha gusa no gukora siporo.

Ni irushanwa riba umunsi umwe ariko abasiganwa bakiruka mu byiciro bitanu bitandukanye. Hari abazasiganwa ku ntera ya kilometero 42 (full marathon), kilometero 21 (half marathon), abazasiganwa ku ntera ya kilometero 10,54, abana bazasiganwa ku ntera ya kilometero eshanu (5km), hakaba n’abazasiganwa ku ntera ya kilometero icumi biganjemo abatarabigize umwuga n’abazaba bishimisha.

Minisiteri ya Siporo n’Umuco ifatanyije n’ Ishyirahamwe ry’Imikino Ngororamubiri mu Rwanda, batumiye ibyamamare mpuzamahanga mu mikino ngororamubiri mu rwego kongerera agaciro irushanwa no kugaragaza urwego rigezeho.

Usain Bolt na Mohamed Farah bishimira imidali ya zahabu begukanye mu mikino ya Olempike yabereye i London mu Bwongereza muri 2012
Usain Bolt na Mohamed Farah bishimira imidali ya zahabu begukanye mu mikino ya Olempike yabereye i London mu Bwongereza muri 2012

Ishyirahamwe ry’Imikino Ngororamubiri mu Rwanda rirafatanya kandi n’ ikigo cyigenga gikorana bya hafi na Leta gishinzwe guteza imbere ubukerarugendo (Rwanda Convention Bureau,RCB) mu gutegura iryo rushanwa mpuzamahanga ngarukamwaka ryo gusiganwa ku maguru.

Abarimo gutegura iryo rushanwa batangaje ko umunya-Jamaica, Usain Bolt, wamamaye mu kunyaruka ku rwego rw’isi muri metero 100 no muri metero 200 ari mu batumiwe bazasiganwa ku ntera ya kilometero 10 bishimisha.

Mu bandi bafite amazina akomeye batumiwe bazasiganwa muri icyo cyiciro cya kilometero icumi bishimisha barimo Umwongereza Mohamed Muktar Jama Farah uzwi nka Mo Farah. Farah afatwa nk’Umwongereza waciye agahigo mu gusiganwa ku maguru mu mateka y’imikino ya Olempike. Yanditswe mu mateka nyuma yo kwegukana umudali wa zahabu muri 2012 na 2016 asize abo bahatanaga ku ntera ya metero 5,000 na metero 10,000.

Tirunesh Dibaba wo muri Ethiopia yamaze kwemera ko azitabira isiganwa
Tirunesh Dibaba wo muri Ethiopia yamaze kwemera ko azitabira isiganwa

Mu bandi batumiwe bazitabira Kigali International Peace Marathon 2019 barimo Tirunesh Dibaba Kenene wo muri Ethiopia wamamaye mu gusiganwa intera ndende kuri ubu ufite agahigo ko kwiruka metero 5000 mu gihe gito.

Mu irushanwa ry’umwaka ushize wa 2018, Abanyarwanda Salome Nyirarukundo na Hitimana Noel bakoze amateka begukana imidali ya zahabu nyuma yo gusiga abandi basiganwaga muri kilometero 21 (half marathon) mu bagabo no mu bagore.

Abanya-Kenya bakunze kwiharira imyanya ya mbere muri iri rushanwa cyane cyane mu ntera ndetse ya Kilometero 42.

Nyirarukundo Salome yitwaye neza muri 2018 yegukana umwanya wa mbere mu gusiganwa ku ntera ya 21km
Nyirarukundo Salome yitwaye neza muri 2018 yegukana umwanya wa mbere mu gusiganwa ku ntera ya 21km
Hitimana Noel na we yegukanye umwanya wa mbere muri 21km mu bagabo mu mwaka ushize
Hitimana Noel na we yegukanye umwanya wa mbere muri 21km mu bagabo mu mwaka ushize
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Nabazaga nkumuntu utuyemuntara akaba acyeneye kuzakwiyandicyisha I Kigali mwansobanurira ahariho? Murakoze.

ndayisaba Samuel yanditse ku itariki ya: 18-05-2019  →  Musubize

Usain Bolt ashobora kutaza, abamutumiye, si nibaza impamvu kuko Usain Bolt ntabwo arushanwa, muli Marathon arushanwa muli mtr nke aje muli Marathon isoni zishobora ku mukora niyo mpamvu mbona atayizamo,

gakuba yanditse ku itariki ya: 16-05-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka