Sobanukirwa byinshi kuri tombola ‘Inzozi Lotto’ yatangijwe ku mugaragaro
Mu Rwanda ku wa Kane tariki 10 Ukuboza 2021 hamuritswe ku mugaragaro ‘Inzozi Lotto’, tombola y’igihugu igamije guteza imbere imikino mu Rwanda. Ni tombola izashyirwa mu bikorwa na kompanyi yitwa Carousel Ltd, aho biteganyijwe ko amafaranga azajya ava muri iyo tombola, Minisiteri ya Siporo izajya ifataho nibura 20%.

Ni umuhango witabiriwe na Minisitiri wa Siporo, Aurore Mimosa Munyangaju, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, Yves Bernard Ningabire, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Shema Maboko Didier n’abanyamakuru batandukanye.
Minisitiri wa Siporo, yavuze ko tombola y’Igihugu ije kunganira Leta mu kubona ubushobozi busanzwe bugenerwa inzego za siporo by’umwihariko mu guteza imbere impano z’abakiri bato.

Umuyobozi wari uhagaragriye Komite Olempike y’u Rwanda, Gakwaya Christian, yavuze ko siporo, ishoramari n’amikoro ari ibintu bisigaye bigendana. Bityo Kuba habonetse ahandi hantu ubushobozi bwaturuka ari ibintu byo kwishimira kandi bizeyeko bizatanga umusaruro.
Ibihembo bizajya bitsindirwa ni uguhera ku bihumbi bibiri kugera kuri miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda.
Hari uburyo butandukanye bwo gukina muri iyi tombola y’igihugu, harimo gusura urubuga rwa Inzozilotto.rw cyangwa se ugakanda *240# cyangwa ukagana umu-agent wa inzozi lotto.
Ukina amafaranga make ashobora kwishyura 300 frw mu gihe yakinnye quick Lotto ndetse na 500 frw ku wakinnye Jackpot Lotto.

Kanda HANO ubashe kureba amafoto menshi y’umuhango wo gutangiza iyi tombola.
Reba iyi video isobanura byinshi kuri iyi tombola
Inkuru zijyanye na: INZOZI LOTTO
- Umukino mushya witwa ‘IGITEGO Lotto’ waguhesha amamiliyoni buri munsi
- Kina ‘QUICK 10’ utsindire amafaranga buri minota itanu
- Miliyoni eshanu ziragutegereje muri Tombola ya Inzozi Jackpot Lotto y’iki cyumweru
- Kina wegukane MILIYONI ESHANU muri Tombola ya Inzozi Jackpot Lotto y’iki Cyumweru
- Yatsindiye Miliyoni ebyiri muri Tombola ‘Inzozi Lotto’
- Sobanukirwa byinshi kuri tombola ‘Inzozi Lotto’
Ohereza igitekerezo
|
njye email yananiye nacyo mwafasha
njye email yananiye nacyo mwafasha
njye email yananiye nacyo mwafasha
njye email yananiye nacyo mwafasha
Umubare wibanga nawibagiwe muwunyibutse
Mbega we ukuntu bigoye gukina! Njye ndikwinjira ark simbone imikino ngo nkine. Mudufashe pe tubashe gusobanukirwa.
Bonjour ndashakako mwamfasha kukijyanye nokwinjira muri tombora. Ese bisabiki?
Murakoze!
Jack pot lotto niki?
Nabazaga impamvu ninjira ,u mukino bikanga kandi niyandikishije bigakunda nkanahabwa umubare w’ibanga/
Ndimo ndakoresha *240# bikanga, byaba biterwa n’iki ko niyandikishije nkanahabwa umubare w’ibanga ariko nakwinjira mu mikino bikanga?
Uko babashagukina murakoze
Ntasabaga nkanumero yaterefoni umuntu yababoneraho murakoze
Ariko ntago mwinjiye mumizi ngo mudusobanurire neza kandi pe nukuvugango dukine gusa ntago mutuyoboye uko wakwinjira ugatangira ugakina erega mujye mwibuka ko abantu bose batize byikirenga