Sobanukirwa byinshi kuri tombola ‘Inzozi Lotto’ yatangijwe ku mugaragaro
Mu Rwanda ku wa Kane tariki 10 Ukuboza 2021 hamuritswe ku mugaragaro ‘Inzozi Lotto’, tombola y’igihugu igamije guteza imbere imikino mu Rwanda. Ni tombola izashyirwa mu bikorwa na kompanyi yitwa Carousel Ltd, aho biteganyijwe ko amafaranga azajya ava muri iyo tombola, Minisiteri ya Siporo izajya ifataho nibura 20%.

Ni umuhango witabiriwe na Minisitiri wa Siporo, Aurore Mimosa Munyangaju, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, Yves Bernard Ningabire, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Shema Maboko Didier n’abanyamakuru batandukanye.
Minisitiri wa Siporo, yavuze ko tombola y’Igihugu ije kunganira Leta mu kubona ubushobozi busanzwe bugenerwa inzego za siporo by’umwihariko mu guteza imbere impano z’abakiri bato.

Umuyobozi wari uhagaragriye Komite Olempike y’u Rwanda, Gakwaya Christian, yavuze ko siporo, ishoramari n’amikoro ari ibintu bisigaye bigendana. Bityo Kuba habonetse ahandi hantu ubushobozi bwaturuka ari ibintu byo kwishimira kandi bizeyeko bizatanga umusaruro.
Ibihembo bizajya bitsindirwa ni uguhera ku bihumbi bibiri kugera kuri miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda.
Hari uburyo butandukanye bwo gukina muri iyi tombola y’igihugu, harimo gusura urubuga rwa Inzozilotto.rw cyangwa se ugakanda *240# cyangwa ukagana umu-agent wa inzozi lotto.
Ukina amafaranga make ashobora kwishyura 300 frw mu gihe yakinnye quick Lotto ndetse na 500 frw ku wakinnye Jackpot Lotto.

Kanda HANO ubashe kureba amafoto menshi y’umuhango wo gutangiza iyi tombola.
Reba iyi video isobanura byinshi kuri iyi tombola
Inkuru zijyanye na: INZOZI LOTTO
- Umukino mushya witwa ‘IGITEGO Lotto’ waguhesha amamiliyoni buri munsi
- Kina ‘QUICK 10’ utsindire amafaranga buri minota itanu
- Miliyoni eshanu ziragutegereje muri Tombola ya Inzozi Jackpot Lotto y’iki cyumweru
- Kina wegukane MILIYONI ESHANU muri Tombola ya Inzozi Jackpot Lotto y’iki Cyumweru
- Yatsindiye Miliyoni ebyiri muri Tombola ‘Inzozi Lotto’
- Sobanukirwa byinshi kuri tombola ‘Inzozi Lotto’
Ohereza igitekerezo
|
Nigute umuntu yabikura amafranga yatsindiye?
Ngewe icyo nabazaga nukuntu nabikura amafranga natsindiye kk banyereka imikino arko ntabwo banyereka uburyo nabikura murakoze
Mwaramutse nezaaaaaaa ni Etienne guturuka I karongi nabazaga Niki umuntu yakora kugirango abashe gutsinda cg abashe gusobanukirwa nibyuyumukino urabona mpitamwo umubare runaka mugenzi wage nawe agahitamwo undi ese mukora mute kugirango muze guhitamwo uwatsinze murakoze
Nones? Imibare umuntu ahitamo Uba irihe?
Ni bizimana theoneste ikibazo mfite iyo umuntu atsinze jack port inzozi lotto ahamagarwa kuri terefone munsubize. ?
KUkimuta dusubiza?
kona kinnye mukaba ntaramenyeshe jwe nibanaratsinze cg naratsinzwe?.ubundise kuki muduhitiramo imibare? iriyamibare ivuze iki?
Njyewe igitekerezo mfite nariyandikishije ndangije bampa umubare wibanga ndanishyura ariko ntago n ingo umuntu akina gute narategereje ndaheba kd maze kwishyura kenshi nasabaga munsobanurire
Inzozi Lotto nazimenye ndi mumodoka mbona umutaka wanditseho *240# ngira amatsiko ndabikanda , bikomeza kuntera amatsiko njya kuri internet ndeba Inzozi Lotto, muri make ntabwo izwi nabantu beshi. mfite ibitekerezo bibiri(2):
1. Mwakongera marketing/ ikamenywa nabantu beshi
2. Iyo umaze kwinjira nkumuntu mushya biragoranye kwisobanurira uburyo wakinamo mwareba ukuntu mwadushyiriraho guidline zidufasha.
3. Umuntu ashaka kuba umu Agent bisaba iki?
4.Umuntu akeneye training zijyanye nuko Inzozi Lotto ikora yazibona gute
Murakoze
Njye numva byaba byiza mushyizeho buto yo gusaba inguzanyo
mpa ibisobanuro byo kugura tiket na phone android
kwiyandikisha. aho dusanga aba ajente bagurisha ama tike ya jackpot.lotto
njye email yananiye nacyo mwafasha