Stade ya Gahanga iri mu za mbere icumi ku isi igiye gutahwa-Amafoto

Abantu basaga 1500 ni bo bateganyijwe mu birori byo gutaha Stade mpuzamahanga ya Cricket yubatse i Gahanga mu Karere ka Kicukiro.

Kuri uyu wa Gatandatu ni bwo hateganyijwe ibikorwa byo gutaha Stade ya Cricket ubu ibariwa muri Stade 10 za mbere ku isi, iyi ikaba yuzuye itwaye amafaranga asaga Miliyari y’amafaranga y’u Rwanda.

Iyi Stade yubatse i Gahanga ku bufatanye bwa leta y’u Rwanda yatanze ikibanza kingana na Hegitari 4.5, ndetse n’inkunga irimo, kubasonera imisoro yo kwinjiza ibikoresho byo kubaka iyo Stade.

Eric Dusingizimana wagize uruhare runini mu kubaka iyo Stade, ni nyuma y’aho akoze amateka yo kumara amasaha 51 agarura udupira dukinwa muri uwo mukino, bigatuma aninjira mu gitabo cy’abakoze ibidasanzwe ku isi (Guinness des records), yatangarije itangazamakuru ko yishimiye aho iki gikorwa kigeze.

Eric Dusingizimana asobanura ibijyanye no kubakwa kw'iyi Stade mpuzamahanga
Eric Dusingizimana asobanura ibijyanye no kubakwa kw’iyi Stade mpuzamahanga

"Kuba iki gikorwa kigeze aha ni ibintu bishimishije, ubu tumaze kurangiza ibyiciro bibiri muri bitatu duteganya gukora muri ubu butaka twahawe na leta y’u Rwanda bungana na Hegitari 4.5, ni ishema ku Rwanda, ni ishema ku mukino wa Cricket mu Rwanda kuba tugize stade iri mu icumi za mbere ku isi"

Umuyobozi w'ishyirahamwe rya Cricket mu Rwanda
Umuyobozi w’ishyirahamwe rya Cricket mu Rwanda

Iki gikorwa cyo gutaha iyi Stade ku mugaragaro giteganijwe kuri uyu wa Gatandatu tariki 28/10/2017, kikazitabirwa n’abayobozi bakuru, ibihangange muri uyu mukino wa Cricket ku isi barimo, Brian Charles Lara na Michael Paul Vaughan OBE babaye ba kapiteni b’ikipe y’igihugu y’Ubwongereza mu myaka ishize,Umuyobozi mukuru w’ishyirahamwe ry’umukino wa Cricket ku isi (International Cricket Council (‘ICC’) David John Richardson.

Iyo sitade ifite uburebure bwa metero 124, ubugari bwa metero 137. Igizwe n’ikibuga cy’ubwatsi bugezweho bwitwa “Bermuda Glass” bugaragara kuri sitade zikomeye nka Santiago Bernabeu ya Real Madrid.

Amafoto ya Stade izatahwa kuri uyu wa Gatandatu

Izi nyubako zubatswe mu buryo butangaje, hejuru zisakaje aya mabuye
Izi nyubako zubatswe mu buryo butangaje, hejuru zisakaje aya mabuye
Igisenge ni uku cyubatse
Igisenge ni uku cyubatse
Abazajya bitabira imikino bazajya bafatira ibyo kunywa n'ibyo kurya hano
Abazajya bitabira imikino bazajya bafatira ibyo kunywa n’ibyo kurya hano
Ikibuga cyamaze gutungana, hari gukorwa amasuku ya nyuma
Ikibuga cyamaze gutungana, hari gukorwa amasuku ya nyuma
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Abagenze batubwire ibyicyo kibuga niba ari 10 kwisi

alias yanditse ku itariki ya: 26-10-2017  →  Musubize

turabyishimiye cyane

Dushimimana Alex yanditse ku itariki ya: 26-10-2017  →  Musubize

Haaaaaa sha uyu munyamakuru uramwemeje, abanyarwanda yaratwifatiye kukwaziko tutagenda tutanakurikirana, ntanuzi ibyuriya mukino nabiriya bibuga byawo!!!! Nanjye ubu ndumva byanshanze kbsa avuzengo 10 ku isi atari nomuri africa kweli!!!! Rwose abafite amakuru mudusobanurire, tumunenge ninkuruze tujye tuzirinda, abaye atubeshya!!!!!!!!!!!!

seb0 yanditse ku itariki ya: 26-10-2017  →  Musubize

Iyo sitade ninziza pe ni imvaburaya kabisa.

aliyas yanditse ku itariki ya: 26-10-2017  →  Musubize

Ariko muba bazima?
Ubu ujya kwandika iyi nkuru wabanje gukora research koko? Icumi za mbere kw isi? Uravuga isi yihe? Iyaba waruzi ko South Africa yonyine ifite cricket ground zirenga 20...iyacu ntiyanazegera...Nairobi se?
Mujye kwiga

jambo yanditse ku itariki ya: 26-10-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka