
Kuri uyu wa Gatandatu ni bwo u Rwanda rwakinaga umukino warwo wa Kabiri, byari nyuma y’aho ku munsi w’ejo rwari rwatsinzwe na Republika iharanira Demokarasi ya Congo ibitego 45-15, uyu munsi rwongeye gutsindwa na Egypt ibitego 56-12.


Uyu mukino ujya gutangira abenshi bahaga amahirwe iyi kipe ya Egypt, ikipe isanzwe inafatwa nk’iya mbere muri uyu mukino muri Afurika, mu gihe u Rwanda ku rutonde ruheruka gusohoka rwazaga ku mwanya wa 28 mu bakiri bato.

Agace ka mbere k’umukino kaje kurangira Egyt iyoboye n’ibitego 31-5, mu gice cya kabiri u Rwanda ruza gutsinda ibitego 7, Egypt itsinda 25, maze umukino muri rusange usozwa ku giteranyo cy’ibitego 52 kuri 12 by’u Rwanda.

Muri uyu mukino umukinnyi wa Egypt witwa Ayamaan A. Khorthid , ni we waje gutsinda ibitego byinshi aho yatsinze 8 wenyine, mu gihe ku ruhande rw’u Rwanda Karenzi Yannick yatsinze ibitego 5.
Andi mafoto yafashwe na Kigali Today muri Palais des Sports i Bamako

















Ohereza igitekerezo
|