Nyuma yo gutsindwa mu mupira w’amaguru ndetse no gusiganwa ku maguru, kuri uyu wa Gatatu ikipe y’ingabo z’u Rwanda yabonye intsinzi ya mbere, aho mu mukino wa Handball u Rwanda rwatsinze Tanzania ibitego 27-24 mu mukino utari woroshye wabereye kuri Stade Amahoro.


Muri uyumukino, ikipe ya Tanzania niyo yabanje kuyobora mu minota mike ya mbere aho yari ifite amanota 2-1, nyuma u Rwanda ruza guhita rutangira kugenda imbere y’iyi kipe ya Tanzania yari ifite abakinnyi bafite ibigango ugereranije n’u Rwanda, maze igice cya mbere cy’umukino kirangira u Rwanda rutsinze ku bitego 12-9.


Mu gice cya kabiri cy’umukino u Rwanda rwatangiye rugenda imbere, biza kugera aho runarusha Kenya ibitego bitanu, ariko Kenya iza kuyakuraho banganya 21-21, maze ikipe y’u Rwanda ibifashijwemo n’abakinnyi nka Muahwenayo Jean Paul, Tuyishimwe Zachee, Mutuyimana Gilbert ndetse n’abandi, baza kurangiza umukino ku ntsinzi y’ibitego 27-24.

Uyu mukino wabaye nyuma y’uwari wahuje ikipe ya Uganda na Kenya, aho Kenya yatsinze Uganda ku bitego 43-35, iyi mikino muri Handball ikazakomeza u Rwanda rukina na Uganda, naho Tanzania igahura na Kenya.
Andi mafoto














Ohereza igitekerezo
|