Mu mukino wabimburiye indi yose, mu mikino yatangiye uyu munsi taliki ya 02 nzeli kuzageza taliki ya 10 Nzeli 2016, muri Palais des Sports de Bamako, ikipe y’igihugu ya Republika iharanira Demokarasi ya Congo, yihereranye iy’u Rwanda iyitsinda ibitego 45-15.

Ikipe y’u Rwanda ni yo yabanje igitego muri uyu mukino, gusa ikipe ya Congo iza guhita iyigaranzura ku buryo bugaragara, igice cya mbere cy’umukino kiza kurangira Congo itsinze ku bitego 22-7, naho umukino uza kurangira ari 45-15.

Nyuma y’uyu mukino Kigali Today inababereye uri Mali muri aya marushanwa, yegereye umutoza w’iyi kipe y’abatarengeje imyaka 18, adutangariza ko impamvu nyamukuru yatumye batsindwa, ari uko ikipe ya Congo bakinnye bigaragara ko barengeje cyane imyaka 18.
"Turabyakiriye, kuko urebye buri mukinnyi wabonaga afite imyaka 25, birangiye badutsinze kuko ni bakuru, buri wese azi icyo gukora ugereranije n’abacu bakiri bato, ubu tugiye kubaganiriza tukabereka ko bagomba gushira ubwoba, kuko uko iminsi ishira bazagera ku rwego rwiza kuko umuntu ni nk’undi" Mudaharishema Sylvestre, umutoza w’iyi kipe.
Ku ruhande rwa Kapiteni w’ikipe y’u Rwanda, Karenzi Yannick yatangaje ko ibyo bari bashoboye babigerageje, ariko nawe atangaza ko iyi kipe yabarushije ibigango, akumva ko bazakomeza gukora ibishoboka ngo bitware neza mu minsi iri imbere.
Amafoto muri uyu mukino















Ohereza igitekerezo
|
ariko ntimukihe gukosora ibintu byose bavandi. ubuwose first line twe ntitwayisomye? iryokosa se ririhe, ahubwo se ntihehe atagaragaje ubwoko bw, umukino? handball ntimwayisomye ku ntangiriro. asante kutugezaho amakuru meza nyakugirimana.
Kwizera mbere yokwandika zurabanz usoma neza Amakuru canke injury.bavuze neza btomorako ugitangura gusom kur 1 er
linge anti’ handball
Ariko se ko mutavuga umukino uwariwo!?
Ni ukwifindurira?
Ni uw’amaguru? Ni volley ni basket ni uwuhe koko?