Abakinnyi bagera kuri 20 batarengeje imyaka 18 bakina umukino wa Handball, bakomeje umwiherero uri kubera mu karera ka Ruhango mu ishuli ryisumbuye rya Kigoma, aho bari gutozwa na Mudaharishema Sylvestre wungirijwe na Ngarambe Francois-Xavier.


Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri, Kigali Today yasuye aba bana bigaragara ko bafite ishyaka ryinshi, ndetse n’icyizere cyo kuzitwara neza mu marushanwa bazaba bakina mu gihugu cya Cameroun na Mali.

Karenzi Yannick, ni Kapiteni w’iyi kipe y’abatarengeje imyaka 18, ku giti cye ngo arasanga imyitozo imeze neza, akanatanga icyizere ko we na bagenzi be bazaserukira u Rwanda neza.
Yagize "Imyitozo iragenda neza, tru gushyiramo ingufu nyinshi kuko tuzi imikino myinshi kandi ikomeye yo ku rwego rw’Afurika tuzakina, tuzageza igihe cy’amarushanwa dukina neza nta gihunga kuko turi no gukina imikino ya gicuti myinshi"
Ku ruhande rw’umutoza w’aba bana, ni Mudaharishema Sylvestre asanga aba bana bafite ejo hazaza heza, ndetse nawe agatanga icyizere cyo kuzitwara neza imbere y’amakipe yo hanze
"Amakipe menshi yo hanze tuzakina nsanzwe nkina nayo, abenshi mu bo bazakina usanga baba ari abasore cyane, n’ubwo abacu ari ubwa mbere bagiye gusohoka, gahunda ni ugutsinda, ndetse n’abana bacu tukabategurira ejo hazaza ko baracyari bato, nta wagabanyije imyaka"
Aba bana bagera kuri 20 bari gukora imyitozo i Kigoma, batoranijwe ahanini mu marushanwa ahuza ibigo by’amashuli yisumbuye, hakazongera gukurwamo 16 bazitabira icyiciro cya kabiri cy’imyitozo kizabera muri Kaminuza y’u Rwanda i Huye.
Nyuma hazasigara abakinnyi 14 ari bo bazerekeza mu marushanwa ya Zone 4,5 & 6 azabera muri Cameroun taliki ya 24-30/8/2016, ndetse n’igikombe cy’Afurika cy’abatarengeje imyaka 18 kizabera i Bamako muri Mali kuva taliki 01-10/09/2016 .
Amafoto y’imyitozo










Ohereza igitekerezo
|