Abakinnyi 14 bazerekeza muri Ethiopia mu gushakisha itike yo kwereza mu mikino nyafurika (All African Games) ngo batoranyijwe mu bakinnyi 20 bari bamaze icyumeru n’igice bakora imyitozo kuri Stade Amahoro.

Nyuma y’imyitozo yo muri iki gitondo ku wa 04 Werurwe 2015, Umutoza w’Ikipe y’Igihugu ya Handball, Ntabanganyimana Antoine, yatangaje ko yizeye intsini kuko ngo abakinnyi bose bameze neza.
Yagize ati “Abakinnyi ndabona bahagaze neza,icyumwweru cya mbere bakoze imyitozo y’ingufu, ubu iki cyumweru bari gukora ibijyanye na tekiniki ndetse twari twanateganije kuzakina n’Abarundi ariko byarangiye batakije gusa ntacyo bizahungabanya ku myitwarire y’ikipe.”

Umunyamabanga wa Federasiyo y’umukino wa Handball mu Rwanda (FERWAHAND), Ngarambe Jean Paul wanitabiriye imyitozo yo kuri uyu wa gatatu, na we yemeza ko ikipe ihagaze neza.
Yanashimiye Minisiteri y’Umuco na Siporo (Minispoc) ko yabafashije kubona ibisabwa byose kugira ngo ikipe izabashe kwerekeza muri Ethiopia.
Yagize ati “ Umukino wa Handball nturi mu mikino itanu y’ibanze ifashwa na Minispoc ariko nk’uko ari umukino Olempike, Ministeri yadufashije mu byo twari dukeneye byose kugira ngo tuzabashe kwerekeza muri Ethiopia kandi n’abakinnyi na bo nta kibazo na kimwe bafite.”

Abakinnyi 14 bazerekeza Ethioipia
Mutuyimana Gilbert(Police)
Mushinzimana Janvier(Nyakabanda)
Muhawenayo JPaul(Es Kigoma)
Ngarambe F Xavier(Gicumbi)
Duteteriwacu Norbert (Police)
Hakizimana Celestin (Gicumbi)
Mbonyinshuti Camarade(Apr)
Rwamanywa Viateur(Apr)
Bizimana Haruna (Police)
Rugira Amandin(Gicumbi)
Tuyishime Zacharie(Police)
Kunduwawe JMV (Apr)
Bananimana Samuel(Es Kigoma)
Ntwari Olivier(Apr)

Biteganijwe ko bazahaguruka i Kigali ku cyumweru triki 8 Werurwe 2015 saa cyenda z’amanywa berekeza Ethiopia mu mikino y’amajonjora n’ibihugu by’akarere ka gatanu k’imikino muri Afrika iteganijwe guhera ku wa 08-14 Werurwe 2015.
Ikipe y’u Rwanda izaba ihatanira kandi itike yo kwerekeza mu mikino nyafurika (all African games), imikino iteganijwe kuva 4-19 Nzeri 2015 muri Congo-Brazzaville banizihiza imyaka 50 iyi mikino imaze iba.
Andi mafoto y’ikipe y’igihugu mu myitozo



Sammy Imanishimwe
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Ku ifoto y’abakinnyi batera,urimo gutera Penalty in Celestin dore ubuhanga mukuzitera abwibitseho muri iki gihugu(muri handball)then uwasimbutse cyane hejuru y’abandi Ku ishoti RYA kure ni Ngarambe FX