Nyuma yo gutsinda ikipe ya mbere muri Tanzania, ikipe ya APR Hc yegukanye igikombe cyateguwe n’Ishyirahamwe ry’umukino wa Handball mu Rwanda ifatanije na MINISPOC ndetse na Komite olempike y’u Rwanda.

Ikipe ya APR Hc yegukanye iki gikombe nyuma yo gutsinda ikipe ya Police Hc muri 1/2 ibitego 35-33, maze iza guhura n’ikipe ya Ngome yo muri Tanzania nayo yari yasezereye GS St Aloys Rwamagana iyitsinze 34-21.


Mu gihe mu bahungu ikpe ya APR HC yegukanaga icyo gikombe, mu bakobwa ikipe ya APPEGA Gahengeri yaje gutsinda ikipe ya Gorillas HC ku mukino wa nyuma.



Nyuma y’aya marushanwa Robert Bayigamba Perezida wa Komite Olempike yasabye urubyiruko gukomeza gusigasira ubumwe cyane ko bigaragara ko hari intambwe ishimishije imaze kugerwaho ndetse anashima n’abafana bitabiriye iri rushanwa bakabasha no kuhungukira ubutumwa bujyanye no Kwibuka Aba Sportifs bazize Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka wa 1994.
Robert BAYIGAMBA yagize ati" birashimishije kuba irushanwa ryo kwibuka abasportifs bazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 ryitabiriwe n’abantu benshi, biragaragara ko urubyiruko rushishikariye kwirinda amacakubiri muri Sport kandi barasabwa gukomeza kuba inkingi mu kwiyubakira igihugu"





Sammy IMANISHIMWE
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Handball is our choice,APR oyeeeee nkomeza gushishikariza urubyiruko gukina handball.