Ikipe ya Police Fc nyuma y’aho hari hamaze iminsi hayivugwamo amazina menshi y’abashobora gusimbura umutoza Cassa Mbungo, ubu iyi kipe yamaze gutangaza ko Seninga Innocent watozaga ikipe ya Etincelles agomba gutoza iyi kipe mu gihe cy’umwaka umwe.


Nk’uko umuvugizi w’ikipe ya Police Fc CIP Mayira Jean de Dieu yabyemereye KT Radio mu kiganiro KT Sports, Seninga Innocent ashobora kugaragara bwa mbere muri iyi kipe ku mukino wa nyuma wa Shampiona iyi kipe izaba ikina kuri iki cyumweru.
Seninga Innocent ni umwe mu batoza b’abanyarwanda babashije gukora amahugurwa menshi mu gutoza umupira w’amaguru, haba mu Rwanda ndetse no hanze y’u Rwanda aho yanyuze mu bihugu nka Ivory Coast, u Budage, u Busuwisi, u Bushinwa ndetse n’ahandi, akaba kandi yaranatoje amakipe nk’Isonga, Kiyovu ndetse na Etincelles.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|
AHAWE IKAZE KD ARAFITE N’INGUFU KUKO ARACYASHOBOYE PE NIBWO IGIHE CYE KIGEZE NGO ATANGE UMUSARURO WIBYO YIZE
Uyu numugabo udatezuka ku byemezo bye kandi biganisha ku kubaka nintsinzi bamwitege
Uyu numugabo udatezuka ku byemezo bye kandi biganisha ku kubaka nintsinzi bamwitege