
Mu mpera z’iki cyumweru gishize ni bwo abayobozi b’ikipe ya Rayon Sports berekeje i Kinshasa mu murwa mukuru wa Republika iharanira Demokarasi ya Congo, aho bari bagiye kugirana ibiganiro n’ikipe ya Daring Club Motema Pembe yo muri Congo, kuri uyu wa kabiri baza kurangizanya n’iyi kipe maze Davis Kasirye asinyira iyi kipe imyaka ibiri.

Mu ijoro ryo kuri uyu kabiri ubwo abayobozi b’iyi kipe bari bageze i Kigali, Umunyamabanga mukuru w’iyi kipe Gakwaya Olivier mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, yatangaje ko ku ruhande rw’ikipe ya Rayon Sports binjije amafaranga agera kuri Milioni 25 z’amafaranga y’u Rwanda, gusa ngo mu masezerano basinyanye, hagize indi kipe imugura Rayon Sports hari undi mubare w’amafaranga yahabwa.
Mu gihe bivugwa ko ikipe ya Rayon Sports ariya mafaranga ari yo yinjije ariya mafaranga, bimwe mu binyamakuru byo muri Uganda birimo ikitwa Kawowo, cyatangaje ko uyu mukinnyi wari usigaranye amasezerano y’imyaka ibiri, yaguzwe ibihumbi 90 by’ama dollars ($90,000), asaga Milioni 70Frws.

Usibye kandi Davis Kasirye werekeje muri kiriya gihugu, umukinnyi Ernest Sugira nawe wakiniraga AS Kigali yamaze gusinya amasezerano mu ikipe ya AS Vita Club, aho yaguzwe ibihumbi 130 by’ama dollars, angana hafi na Milioni 101Frws, akazayerekezamo hagati y’i taliki ya 5 n’iya 8 Kanama 2016.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|
Imana izakomeze ifashe abanyarwanda.
wenda twazabona abapro benshi.Kigali to day ni #1
nibyiza KBS ,izo cash zari zikenewe
Amakipe azanonosora neza iby’ igura n’ igurisha neza azakemura ibibazo by’ amikoro
Hari igihe bariya ba type bayashyira kumufuka da, ariko birshyira bikamenyekana, abakongoman turabazi.