Rayon Sports na Kiyovu nazivuyemo kubera ubuswa bwabo - Kanyankore Yaoundé
Mu kiganiro n’abanyamakuru cyari kigamije kwerekana abatoza b’ikipe, umutoza mushya wa APR FC, Kanyankore Yaoundé, yatangaje ko yavuye muri Rayon Sports na Kiyovu kubera ubuswa bw’abayobozi bazo, akaba yizera ko muri APR FC atari ko bimeze.

Ibi, uyu mutoza wanyuze mu makipe yo mu Rwanda nka Les Citadins, Kiyovu Sports ndetse na Rayon Sports, yabitangaje ubwo yabazwaga niba yiteguye kwitwara neza mu gihe hari amwe mu makipe yatoje akayavamo atitwaye neza.
Yagize ati "Muri les Citadins bose barabizi ko nitwaye neza cyane, Rayon Sports na Kiyovu nazivuyemo kubera ubuswa bwabo, n’ubu sinzi niba hari icyo bari bahindura mu mikorere yabo, APR nanyo njye kugerageza ngo ndebe, ariko bo ndabyizeye ko bakora neza atari nka Rayon na Kiyovu"

APR FC yegukanye Shampiyona y’uyu mwaka urangiye, izaba itozwa na Kanyankore Gilbert Yaoundé, akazungirizwa na Yves Rwasamanzi wari usanzwe ari umutoza mukuru wa Kiyovu Sports.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|
Ntukite undi mugabo ngo n’ umuswa ejo muzahura. Tegereza novembre uzongere ubisubiremo. Akarenze impinga karusha ihamagara.
Ntukite undi mugabo ngo n’ umuswa ejo muzahura. Tegereza novembre uzongere ubisubiremo. Akarenze impinga karusha ihamagara.
Umuntu yabana nabaswa igihe kingana nicyo wabanye nayamakipe akaba nawe atari umuswa. Niyo ugiyemo nuyivamao uzabita abaswa
Arikose murikumuhora iki?haryanguwanga Gasenyi ntamahoro agira bayivamo ntanurwara rwokwishima bagira bakigira iwabowabyose kwishimabitagira f ntacyobivuze wabishyira umugore akabitekase
Umuswa ukurenze ni nde, mu mavubi igihe baguhambiriza waziraga iki? TURAKUBONA MU MINSI MIKE
Niyishongore gahoro. Reka Gikundiro ikubatize urebeko udahambirizwa nabi. Singuteze iminsi ariko witonde kuvuga nabi Rayon kuko abayivuga nabi cg bakayivamo nabi ntaho bajya ngo bahirwe
Wakwitonze wa Mugabo. Kuvuga nabi rayon, ikipe y’Imana, it Umatilla abayinyuzemo bakagenda neza bagira amahirwe iyo bagiye. Bishobora gutuma utagira ishaba iyo ugiye
.