Rayon yanyagiye Kiyovu mu mukino wabereye kuri Stade Amahoro aho bahataniraga umwanya wa 3, umukino watangiye ku isaha ya Sa saba n’igice.
Igitego cya mbere cyatsinzwe n’umunyamali Moussa Camara aho yagitsinze ku munota wa 33 w’igice cya mbere, uyu munyamali yongeramo ikindi ku munota wa 40 igice cya mbere kirangira ari 2 bya Rayon ku busa bwa Kiyovu.
Mu gice cya kabiri amakipe yombi yaje kugaruka mu kibuga maze ku munota wa 63 nibwo umurundi Nahimana Shassir yaje kubonera Rayon igitego cya kabiri nyuma y’uko umukinnyi wa Kiyovu Mukamba Namasombwa yari yabonye ikarita itukura ku munota wa 55 w’igice cya kabiri.

Masoudi Djuma Utoza Rayon yavuze ko gutsinda Kiyovu bigaruriye icyizere abafana kuko bari bababajwe n’uko APR yabatsinze ibitego byinshi, akaba ndetse yanavuze ko iri rushanwa rimusigiye isura nyayo y’ikipe azakinisha mu marushanwa ari imbere.
Ati ”Kiyovu ntiyari kudutsinda bwa kabiri kuko yaratubabaje ikindi kandi ubu tugaruriye icyizere abafana bari bababajwe na APR yadutsinze ubushize, ubu tugiye kwitegura andi maruhanwa ku buryo iri rushanwa rinsigiye isura nyayo y’ikipe mfite”
Kanamugire Aloys nawe avuga ko iri rushanwa ryamufashije kwitegura shampiyona ariko ngo kuba yatsinzwe na Rayon ngo abakinnyi be bamutengushye akanavuga ko ikindi cyababereye imbogamizi ari uburyo bamenyeshejwe ko isaha yo gukina yigijwe imbere sa saba ku buryo ngo abakinnyi batanariye.
Rayon yatwaye umwanya wa 3 w’irushanwa As Kigali Pre-season igomba guhembwa Miliyoni 2 z’amanyarwanda mu gihe ikipe iri butware igikombe hagati ya APR na Vita Club umukino utangira sa kumi(16hoo) ihembwa miliyoni 5, mu gihe itwara umwanya wa kabiri ihembwa miliyoni 3.
National Football League
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Masudi Gutsindaa Kiyovu Ntacyo Ukoze,nubuhendabana Icyo Nshaka NugutsindaAPR Niyo Utatwarana Igikombe Na. Gikundiro,nzakubabarira Umenyeko Amarira Narize Niyongera Kugutsinda Ntazongera Kukwemera Narimwe!
niwomwanya worksite huts shampiona gusa kuraje
kubareyo