Kuri uyu wa Kabiri, taliki ya 26 Nyakanga 2016 ubuyobozi bw’ikipe ya APR Fc bwamurikiye itangzamakuru bamwe mu batoza bazaba batoza iyi kipe mu mwaka w’imikino wa 2016/2017, ndetse inatangaza abazaba batoza ishuri ry’umupira w’amaguru ry’iyi kipe.

Mugisha Ibrahim wahoze atoza abanyezamu b’iyi kipe, nyuma akaza kugirwa umutoza uhoraho mu ikipe y’igihugu Amavubi, ni we wagizwe umutoza w’abanyezamu mu gihe cy’umwaka w’imikino wa 2016/2017.
Imwe mu myanya mishya iri muri APR Fc mu mwaka w’imikino utaha
Umutoza mukuru: Kanyankore Gilbert Yaounde
Umutoza wungirije: Rwasamanzi Yves
Umutoza w’abanyezamu: Mugisha Ibrahim
Umuvugizi: Kazungu Claver
Ushinzwe Website: Kabanda Tony

Umunyabanga mukuru wa APR Fc, yatangaje ko n’ubwo batwaye igikombe hari aho babonye imikinire itagenze neza, bakaba bahisemo kuzana abatoza bashya bahawe amasezerano y’umwaka umwe ashobora kongerwa
Kalisa Adolphe yagize ati: “Hari aho ikipe ititwaye neza n’ubwo twatwaye igikombe, hari aho twagombaga kongera imbaraga, by’umwihariko nko mu izamu byari ngombwa ko tuzana umutoza ufite inararibonye"
Usibye Nizar Kanfir warangije amasezerano muri iyi kipe, abandi bari basanzwe batoza ikipe nkuru barimo Rubona Emmanuel, Rudifu Wilson na Mugabo Alexis watozaga abanyezamu, bashyizwe mu ishuri ry’umupira w’amaguru wa APR Fc, naho Didier Bizimana aguma kuba umutoza ushinzwe imyitozo yo kongera ingufu abakinnyi mu ikipe nkuru.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|
apr fc oye nibyiza ko yahinduye abatoza hara nabo bazatugeza
MU NZEGO NKURU ZA APRFC HAJYEMO MAJOR GENERAL MOBARAK MUGANGA, LIEUTENANT COLONEL RICHARD KARASIRA. MURAKOZE
Ni byiza ko Kazungu Claver abonye akazi keza muri APR kuko kazamuhesha akaryo,ariko duhombye ubusesenguzi bwe mu mupira w’amaguru kuko impatiality(as a journalist)imuvuyemo ndetse n’icyizere yagirirwaga n’abmwumvaga mu makuru y’imikino kivuyeho.Gusa yari umunyamakuru w’umuhanga kandi utinyuka!
kazungu yishakiye akazi kubera kubakanga avuga ibyo badashoboye none bamuhaye akazi ureke ba mutangazaji bagaragaza ubufana kurenza ubunyamakuru none umusaza wakurye tanzaniya aberetse ubunyamugi .pole sana nkusi denis
iyi team irubatse igisigaye ni ukubaka jeux collectif kdi isatira inugarira. bravo.