Ikipe y’igihugu ya Benin yasabwaga kuba yatsinda uyu mukino ikaba yakwerekeza muri Gabon umwaka utaha, ntabwo yabashije kubigeraho nyuma yo kunyagirwa itababariwe n’ikipe ya Mali n’imbere y’abafana babo, ndetse yari yaranamaze kwibonera itike yo kwerekeza muri iki gikombe cy’Afurika.
Mbere yo kwinjira muri Stade.....






Muri Stade isanzwe yakira abafana bagera ku bihumbi 60, Mali ni yo yabanje igitego cyatsinzwe na Sambou Yatabare ku munota wa 19, nyuma y’uburangare bw’umunyezamu wa Benin Mali yaje kubona igitego cya 2 cyatsinzwe ku munota wa 36 na Abdoulaye Diaby, ku munota wa 39 Moussa Marega yashyizemo icya gatatu, ku munota wa 40 Benin yaje kubona igitego cyatinzwe na Frederic Gounongbe , maze igice cya mbere ari 3-1.
Mu gice cya kabiri, ku munota wa 65 Adama Traore yaje gutsinda igitego cya 4 cya Mali, ku wa 80 Moussa Doumbia atsinda icya 5, naho ku munota 90 Stephane Sessegnon atsindira Benin igitego cy’impozamarira cyatumye umukino urangira Mali 5-2 Benin.
Uko byari bimeze kuri Stade du 26 Mars mu mafoto












National Football League
Ohereza igitekerezo
|
Ugu mwanda ra ko bikabije. Bazaze I Kigali tubigishe isuku. Umupira wo barawuzi kuva kera bagira baDiarra, Diakite, Doumbia ba Moussa benshi babahanga