Ni ibirori byatangiye bikererewe ahagana ku i Saa mbili z’umugoroba mu gihe hari hateganijwe ko bitangira Saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, habanje guhembwa abafana, aho hafashwe umufana umwe muri buri kipe, gusa Rwarutabura wa Rayon Sports, na Rujugiro wa APR Fc bari bizeye guhembwa bahise bitahira bamaze kubona ko hahembwa umufana umwe muri buri kipe.
Uko ibihembo byatanzwe
Umukinnyi w’umwaka
Umukinnyi w’umwaka abaye Kwizera Pierrot wa Rayon Sports

1. Hakizimana Muhadjiri (Mukura VS)
2. Nshuti Savio Dominique (Rayon Sports)
3. Kwizera Pierrot (Rayon Sports) ni we uhawe igihembo cy’umwaka
Hamaze gutangazwa ikipe y’umwaka, mu bakinnyi 11 batoranijwe, abagaragaye muri uyu muhango ni 6 gusa
Ikipe y’umwaka:Ndayishimiye Eric Bakame, Ombolenga Fitina, Emmanuel Imanishimwe, Munezero Fiston, Rwatubyaye Abdul, Niyonzima Ally, Kwizera Pierrot, Iranzi Jean Claude, Hakizimana Muhadjili, Ismaila Diarra, Nshuti Savio Dominique
Umukinnyi ugaragaza ejo hazaza heza abaye Nshuti Dominique Savio
wa Rayon Sports

Hahembwe bamwe mu bakunzi b’umupira w’amaguru, umwe mu bambwe yitwa Mike uzwi nka La Galette fana APR Fc, hahembwe kandi na Azam Tv
ABASIFUZI
Umusifuzi w’umwaka wo hagati abaye Hakizimana Louis
Umusifuzi mwiza
1. Munyemana Hudu
2. Twagirumukiza Abdul Karim
3. Hakizimana Louis ni we utowe nk’umusifuzi mwiza w’umwaka
Umusifuzi wo ku ruhande witwaye neza abaye Niyonkuru Zephanie
Umusifuzi wo ku ruhande mwiza
1. Ndagijimana Theogene
2. Simba Honore
3. Niyonkuru Zephanie ni we uhawe igihembo
Abatsinze ibitego byinshi nabo bamaze guhembwa, buri wese ahawe ibihumbi 500, abo ni Hakizimana Muhadjili (Mukura VS) na Danny Usengimana (Police Fc)
Umunyezamu w’umwaka, abaye Ndayishimiye Eric Bakame wa Rayon Sports, agenewe ibihumbi 500
Umunyezamu w’umwaka

1. Mazimpaka Andre (Mukura VS)
2. Ndayishimiye Eric (Rayon Sport), ni we uhawe igihembo
3. Mutabazi Jean Paul (SC Kiyovu)
Umukinnyi ugaragaza ejo hazaza heza
1. Itangishaka Blaise (Marines Fc)
2. Manishimwe Djabel (Rayon Sport)
3. Nshuti Savio Dominique (Rayon Sports) ni we wahembwe
Umutoza uri kuzamuka neza
1. Seninga Innoncent (Etincelles FC)
2. Masudi Djuma (Rayon Sport) (Ni we uhawe igihembo, agenewe ibihumbi 500)
3. Nizar Khanfir (APR FC)
Umutoza w’umwaka
1. Okoko Godefroid (Mukura VS)
2. Bizimungu Ally (Bugesera Fc)
3. Eric Nshimiyimana (AS Kigali), ni we uahwe igihembo
Abafana bitwaye neza
Hagumintwari Jean Claude (AS Kigali)
Munyaneza Jacques Rujugiro (APR Fc)
Ngarambe Vincent (AS Muhanga)
Habimana JMV (Amagaju)
Twahirwa Jean de Dieu (Musanze)
Ngenzahimana Jean Bosco Rwarutabura (Rayon Sports)
Andi mafoto








National Football League
Ohereza igitekerezo
|
Ibi bagakwiye kuba byaratangajwe mbere yuko saison itangira
ayiga mana weeee! !!! ngo umusifuzi wo hagati w’umwaka ni hakizimana louis? ? yebaba weeee! !!! ariko nibyo koko uzukuntu yasifuye peace cup final neza cyane ndebera nawe ukuntu yimye rayon penaliti muminota 5 yambere, ukuntu yanze guha bayisenge, iranzi na rwatubyaye rouge gusa harinindi karita itukura yagombaga guha rayon, cyokoza yayisifuriye neza da nawe c kugabanya ibitego bikava kuri 4-0 bikagera kuri 1-0 urumva atagombaga kugirwa umusifuzi w’umwaka ahubwo na matche itaha izabahuza bazayimuhe.ikindi ngo eric umutoza w’umwaka kuko yakoze iki kuko as kgli yayikuye ku mwanya wa 2 umwaka ushize akayigira iya 4 ? babuze kubiha okoko wavanye ikipe ya mukura mu rwobo baptista yari yayijugunyemo akayigeza ku mwanya wa 3?
Njye Mbona Umutoza Uri Kuzamuka Yakagombye kuba Seninga Inntocent.
asante sana KT gsa nisawa ubwo ferwafa yashyizeho iryo shimwe yarebye kure pe kandi byari bikwiye.gsa byatazwe neza nonese ninde mufana watwaye igihembo ni Bose ?samy asant kubwiyo nkuru turagushimiye
ibi bihembo ntumva babitanze neza cyane kuko ababihawe barabikoreye