Mu mpera za Nyakanga 2016 ni bwo bamwe mu bakinnyi bavuye muri APR Fc berekeza muri AS Kigali barimo umunyezamu Ndoli Jean Claude, ba rutahizamu Mubumbyi Bernabe na
Ndahinduka Michel, ubu kuri uyu wa kane Uwari kapiteni wa APR Fc uzwi ku izina rya Kodo, na Ntamuhanga Tumaini bakinanaga muri APR Fc bamaze gusinyira ikipe ya AS Kigali imyaka ibiri.

Nshutiyamagara Ismail Kodo wari Kapiteni wa APR Fc yamaze kwerekeza muri AS Kigali

Batanu mu bagize iyi foto bamaze kuva muri APR Fc

Ntamuhanga Tumaini nawe yerekeje muri AS Kigali
Ikipe ya AS Kigali kandi ni imwe mu makipe akomeje kwiyubaka, aho yasinyishije abakinnyi barimo Nkomeje Alexis wavuye muri Sunrise, ndetse na Kabange Twite wigeze gukinira amakipe nka APR Fc ndetse na Simba Fc yo muri Tanzania.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|