Ni umukino wari witezwe kuza kugaragaramo gushwana nk’uko byari byagenze mu mukino ubanza wari wabereye i Kirehe, aho abafana bari benshi cyane, ndetse na Police ifatanyije na DASSO bakaba bari bageze ku kibuga kare kugira ngo baze gukumira amakimbirane yavuka muri uyu mukino, cyane ko bamwe mu bafana ba Etoile de l"est bavuka ko bazakwihorera kuko ngo hari abakubiswe mu mukino ubanza.

Ku munota wa 30 w’umukino, ikipe ya Etoile de l’Est yabonye igitego cyayo cya mbere, igitego cyatsinzwe n’uwitwa Muhoza Tresor, maze abafana b’ikipe ya Etoile de lEst bahita biroha mu kibuga mu rwego rwo kwishimira igitego cyabo.

Mu gice cya kabiri cy’umukino amakipe yombi yakomeje kugaragaza ishyaka ryinshi, gusa Kirehe ikagaragaza gutinza umukino aho bamwe mu bakinnyi babiherewe amakarita y’umuhondo, naho ku ruhande rwa Etoile de l’Est bagakomeza gusatira cyane, ndetse biza no kuviramo Etolie de l’Est kubona ikarita y’umutuku kubera imbaraga nyinshi yakoreshaga ishyaka kwishyura.

Ikipe ya Etoile de l’Est yakomeje kwiharira umukino ku buryo bugaragara, ndetse Muhoza Tresor wari watsinze icya mbere, habura iminota itageze ku icumi yaje kongera guhusha igitego cyari cyabazwe n’abantu benshi, ariko umukino uza kurangira ari igitego 1-0 maze Kirehe Fc ihita izamuka mu cyiciro cya mbere.

Pepiniere nayo yazamutse mu cyiciro cya mbere
Mu wundi mukino wa 1/2 wahuje ikipe ya Pepiniere na Interforce ku kibuga cya Ferwafa, waje kurangira Pepiniere itsinze Interforce ibitego 2-0, bituma Pepiniere izamuka kuko mu mukino ubanza zari zanganyije 0-0.
National Football League
Ibitekerezo ( 7 )
Ohereza igitekerezo
|
kirehe komeza utere imbere turagushyigikiye
kirehe komeza utere imbere turagushyigikiye
kirehe komerezaho tukurinyuma
congz our beloved kirehe fc
dukeneye academy junior yizewe ubundi tugatwara ibikombe
congratulation kuri rugimbana ufana kirehe!!
Congz kirehe ! Congratulation 2 our mayor Muzungu!
ku ikipe zombi yaba kirehe Fc na Pipiniere, ni karibu mu cyiciro cya mbere, ariko sinzizeye ko zizagumamo cyane Pipiniere, gusa akarere ka Kirehe bigaragara ko kashyize ingufu mu mikino.
Ariko Conglatulations ku makipe yombi!