Nyuma y’umunsi w’ikiruhuko wari wafashwe kuri uyu wa kane, imikino ya gisirikare irakomeza hakinwa imikino ine, aho u Rwanda ruza kugaragara muri Netball aho ikipe y’abakobwa ikina na Tanzania Saa munani z’amanywa, naho muri Basketball abagabo bagakina na Kenya guhera i Saa kumi n’imwe n’igice.

Mu mukino wa Netball, u Rwanda rwari rwatsinzwe umukino wa mbere
Uko imikino iteganyijwe uyu munsi
08h00-10h00:Handball, Tanzania vs Uganda (Stade Amahoro)
14h00:Netball, Rwanda vs Tanzania (Stade Amahoro)
17h00:Football, Kenya vs Tanzania (Stade ya Kiggali i Nyamirambo)
17h30:Basketball, Rwanda vs Uganda (Petit Stade Amahoro)

Ikipe ya RDF iraba ikina umukino wayo wa kabiri muri Basketball
Mu mikino aya makipe yombi aheruka gukina, muri Netball u Rwanda rwatsinzwe na Kenya ku manota 42-21, naho muri Basketball u Rwanda rutsinda Tanzania muri ku manota 78-64.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|