Nyuma yo kwitwara neza mu gikombe cy’Afurika gihuza abakinnyi bakina imbere mu gihugu cyabereye mu Rwanda muri uyu mwaka wa 2016, rutahizamu w’Amavubi na AS Kigali Ernest Sugira yaguzwe n’ikipe ya As Vita Club y’umutoza Florent Ibenge unaheruka mu Rwanda mu mpera z’iki cyumweru.

Sugira Ernest wigaragaje mu mikino yakinnye na Congo
Nyuma yo kwandikwa n’ibinyamakuru byo muri Congo ko uyu mukinnyi yamaze kugurwa n’iyi kipe yaho, uyu musore yamaze kutwemerera ko yamaze kugurwa n’iyi kipe ku mafaranga agera kuri 101,309,225Frws.
Twagerageje kuvugana n’uyu mukinnyi ku murongo wa Telefoni ariko ntibyabashije kudukundira, gusa amakuru atugeraho aravuga ko uyu musore azerekeza muri iyi kipe taliki ya 16/05/2016 akamara iminsi ibiri asura iyo kipe nyuma akazabona kuyerekezamo.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|
Sugira we,uzagire urugendo ruhire kumpano Imana yakwihereye kd abandi babonereho kugira ishyaka ryo kwigaragaza nabo batunge kwifaranga nkabandi bakire bose.
Congz SUGIRA, amahirwe masa ku ikipe ya AS Vita Club n’abandi nabo courage!
Abakinnyi bacu bakomeze bigaragaze bakina neza batere lkirenge mucya sugira turishimye cyane Sugira namubwira nti:courage.
Congz Kuri Sugira Amahirwe Masa Muri Congo Tukurinyuma.
Mbega SUGIRA umwana twiganye kuri ETEKA! none ubu arikubarira mu ma million.
courage kbs biranshimishije cyane.
Congz Ernest.ntuziyemere uzakore ikikijyanye.bravo!!!!
mbega ibyishimo, mbirushije nyir’ubwite aba bakinnyi bacu bakomeje kubyitwaramo neza. Courage musore wacu courage kbsa
Congraturation to Sugira Ernest et Courage pour les autres!!!!!