Kuri uyu wa Mbere ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko yamaze gusinyisha rutahizamu ukomoka I Burundi Nihoreho Arsène amasezerano y’imyaka ibiri, akazakinira Rayon Sports kuva mu mwaka w’imikino utaha wa 2020/2021.

Uyu musore ukiri muto yabaye uwa gatatu mu batsinze ibitego byinshi muri shampiyona y’u Burundi ya 2019/2020, aho yayisoje afite ibitego 17 mu gihe uwa mbere yari afite ibitego 19, akaba yaranatsinze ibitego bine mu mukino aheruka gukina.

yakiniraga ikipe ya Olympic Star yasoje shampiyona iri ku mwanya wa munani mu makipe 16, akaba yarayigiyemo avuye mu ikipe ya Rukinzo nayo ubu imaze imyaka ibiri ikina shampiyona y’icyiciro cya mbere i Burundi
Uyu mukinnyi aje yiyongera kuri Alex Harlley ukomoka muri Togo, uyu we akaba ari umukinnyi wo hagati ikipe ya Rayon Sports iheruka gusinyisha, ubusanzwe akaba ari umukinnyi ukina mu kibuga hagati, akaba yarabarizwaga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|
gikundiro ni gikundiro ntakipe nimwe mu Rwanda igura abakinnyi beza nkagikundiro champion itinze gutangira
Rayon yacu turayikunda cyaneee!
Genda Rayon sports usigaye untera agahinda nk’umukunzi wawe.
Erega nubundi umwana wanzwe niwe ukura gusa dukeneye na muhajiri nde na foste saidate oye tukurinyuma
Komerezaho RAYON, naho abaduca intege tubareke. Musinyishe na Mugeni.
UBUNDI YAJYAGA ISINYISHA UWA MBERE MU GUTSINDA IBITEGO I BURUNDI NONE IGEZE KUWA GATATU !!!!!!!!!
Komereza aho Rayon, ureke abaduca intege. Musinyishe vuba MUGENI.
Vaho genda uwambere baramaze kumwongerera amasezerano wabigenza ute? Oye oye SADATE komereza aho.