Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu ni bwo ikipe ya Rayon Sports imaze gutangaza ku mugaragaro ko yasinyishije umukinnyi wa mbere, uyu akaba ari Alex Harlley warei usanzwe akina muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Uyu mukinnyi w’imyaka 27 nk’uko bigaragara ku rubuga rwa interineti, akomoka mu gihugu cya Togo akaba ari mwishywa wa Emmanuel Adebayor wahoze akinira makipe arimo Arsenal, Manchester City n’anadi, akanaba kapiteni w’ikipe y’igihugu ya Togo.

Umwaka wa 2019 yakinaga mu ikipe yitwa Georgia Revolution FC

AKimara gusinyira iyi kipe yagize ati "Muraho bakunzi ba Rayon Sports, nishimiye kubasinyira. Tuzabonana mu mwaka utaha w’imikino, dufatanya gukora amateka.", nk’uko tubikesha urubuga rwa twitter rwa Rayon Sports.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|
Abana bazamubangamira bimucange
Ugereranyije umupira w’aho yakinaga n’umupira wacu, hari igihe yagera ino akabimariramo. Tubitege amaso.Ubwo bariya bana Rayonsport iri kugura bazamwigiraho mu minsi iri imbere bazaba bakaze.Gusa ikibazo cy’imiyoborere twizere ko kirimo gifata umurongo.