
Nyuma y’aho icyorezo cya Coronavirus gikomeje guhagarika ibikorwa bitandukanye birimo umupira w’amaguru, amwe mu makipe yagiye afata ingamba zirimo guhagarika imishahara y’abakinnyi, gukata igice cy’umushahara ndetse no gukomeza guhemba amakipe.
Kuri ubu amakuru atugeraho ni uko ikipe ya Rayon Sports yamaze kwandikira abakinnyi n’abandi bakozi bayo, ibamenyesha ko muri iki gihe cya Coronavirus Rayon Sports itazabasha gutanga umushahara kubera ko impande zombie zitari kubahiriza ibikubiye masezerano.
Muri iyi baruwa, Rayon Sports yamenyesheje abakozi bayo ko izabahemba umushahara w’ukwezi kwa Gashyantare (ukwa kabiri) bari bababereyemo, bakazongera guhabwa umushahara ari uko ibikorwa by’imikino bisubukuwe nyuma ya Coronavirus.
Ibi bibaye nyuma y’aho FERWAFA yandikiye abanyamuryango bayo ibamenyesha amabwiriza n’inama bahawe na FIFA, aho ibaruwa hari agace kakomoje ku bijyanye n’imishahara y’abakinnyi.
Yagiraga iti "Turabagiraga inama yo kwegera abakinnyi mukumvikana muri iki gihe, hagamijwe kureba umuti ukwiye ku mpande zombi, hibandwa ku kureba niba imishahara cyangwa ibindi abakinnyi basanzwe bahabwa bashobora kuzabihabwa mu gihe kizaza cyangwa se kikagabanywa"
Ikipe ya Rayon Sports ibaye ikipe ya gatatu mu Rwanda ihagaritse imishahara y’abakinnyi, nyuma y’ikipe ya Musanze na Espoir FC ziheruka kubikora, gusa zo zikaba zarahaye abakinnyi umushahara w’ukwezi kwa gatatu.

National Football League
Ohereza igitekerezo
|