FIFA yahaye amabwiriza amashyirahamwe arimo FERWAFA ku ngaruka za Coronavirus

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi FIFA ryahaye amabwiriza amashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku isi imirongo ngenderwaho ajyanye no guhangana n’ingaruka za Coronavirus.

FIFA yahaye amabwiriza amashyirahamwe arimo FERWAFA ku ngaruka za Coronavirus
FIFA yahaye amabwiriza amashyirahamwe arimo FERWAFA ku ngaruka za Coronavirus

Nyuma y’iminsi ishize imikino ihagaze mu bihugu hafi byose byo ku isi usibye ibihugu bitatu gusa byakomeje gukina, abakurikirana umupira w’amaguru bakomeje kwibaza ikizakorwa nyuma yaho, harimo ikijyanye n’icyo amakipe ashobora kuzagenerwa mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cy’ubukungu bigaragara ko hari aho cyahungabanye.

Ibindi byibajijweho n’ikijyanye n’uko bizagenda igihe amasezerano abakinnyi bafite ashobora kurangira mbere y’uko umwaka w’imikino usozwa,ndetse bamwe bakibaza icyo FIFA izamenyesha ibihugu kijyanye no gusoza amarushanwa yahagaritswe, yaba amrushanwa y’imbere mu gihugu, ndetse n’amarushanwa mpuzamahanga amakipe asanzwe (Clubs) ndetse n’amakipe y’igihugu yitabira.

Mu ibaruwa Ferwafa yandikiye abanyamuryango bayo kuri iki Cyumweru tariki 19/04/2020, yabamenyeshaga zimwe mu mpinduka zatanzwe n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi FIFA, amashyirahamwe yagiriwe ko amasezerano y’abakinnyi agomba kurangirana n’igihe umwaka uzarangirira.

Amakipe kandi yagiriwe inama yo kumvikana n’aabakozi bayo ku bijyanye n’ibyo bagenerwa birimo imishahara, amakipe akaganira nabo ku buryo nta ruhande ruzabomirwaho, ndetse bakanafata abakinnyi kimwe muri ibi bibazo.

Ibikubiye muri iyi baruwa mu buryo burambuye

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka