Ibi bije nyuma y’igihe iyi modoka yari imaze itegerejwe nyuma yo kwerekanwa bwa mbere, nyuma ikamara iminsi abakunzi ba Rayon Sports batazi irengero ryayo.
Kuri uyu wa Kabiri ni bwo Sosiyete y’ubwishingizi ya Radiant yahaye Rayon Sports Sheki ya Milioni 34, nk’uko byari byatangajwe ko ari yo mafaranga bazatanga, naho Rayon Sports ikazatanga izindi Milioni 16, bakaba bishyuye igice kimwe cya Milioni 100 igomba kugurwa.

Paul Muvunyi Perezida w’ikipe ya Rayon Sports, yatangaje ko imodoka itari yaratainze, ahubwo ko ariko amasezerano bagiranye na Radiant yavugaga, ko bagomba kuzayishyura muri Mutarama 2019.
Yagize ati "Radiant yari yatwemereye ko izadushyikiriza aya mafaranga mu kwezi kwa mbere, bubahirije igihe badusezeranyije ni yo twari twategereje kugira ngo hatangwe igice cya mbere cyo kugura iriya Bus."
"Ubu kuri bus hagiye gushyirwaho ’amabara ya Radiant n’iriya mibare kugira ngo abakunzi ba Rayon Sports bamenye neza uko bazajya bafata ubwishingizi, naho bus ikazatangira gukoreshwa mu mikino yo kwishyura ya Shampiyona, kuko twari dufite ikibazo gikomeye cyo gutwara abakinnyi"

National Football League
Ohereza igitekerezo
|
turishimye cyane abakunzi ba reyonsipolo .badushaki nabakinnyi batyaye dukubite amakipe.