Mvukiyehe Juvenal wari Perezida wa Kiyovu Sports yeguye

Mvukiyehe Juvenal wari Perezida w’ikipe ya Kiyovu Sports, kuri uyu wa Kane tariki 29 Nzeri 2022, yatangaje ko yeguye kuri uyu mwanya kubera impamvu ze bwite.

Mu ibaruwa yandikiye inama y’ubutegetsi ya Kiyovu Sports Association, Mvukiyehe Juvenal yavuze ko yeguye ku mpamvu bwite ndetse no kubona ko atazagera ku byo yiyemeje.

Mvukiyehe Juvenal
Mvukiyehe Juvenal

Yagize ati "Mfashe uyu mwanya wo kubagezaho ubwegure ku mpamvu zanjye bwite no ku mpamvu y’uko mbona ntazagera ku ntego niyemeje."

Muri iyi baruwa, yakomeje avuga ko abikoze kugira ngo ubwegure bwe buzagezwe mu nteko rusange iteganyijwe ku itariki ya 1 Ukwakira 2022 hagashakwa abamusimbura, akaba yavuze ko yitegura kubamenyereza mu gihe cy’amezi abiri.

Mvukiyehe Juvenal yatorewe kuyobora Kiyovu Sports tariki 27 Nzeri 2020 atowe ku majwi 100%. Mu myaka ibiri yari ayimazemo yashoboye kuyihesha umwanya wa kabiri muri shampiyona ya 2021-2022.

Ku wa Gatatu tariki 28 Nzeri 2022 abakinnyi ba Kiyovu Sports banze gukora imyitozo bavuga ko ikipe ibabereyemo ibirarane. Iyi kipe irimo kwitegura kwakira ikipe ya Sunrise FC ku munsi wa kane wa shampiyona, hazaba ari tariki ya 1 Ukwakira 2022.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Ubwegure bwa Bwana Jevenal subwegure. Ahubwo nukwibumbura Niko njyewe mbibona . Ubushobozi arabufite ahubwo aribyihishinyuma twebwe tutamenya mubayobozi bagenzibe,

Laurent yanditse ku itariki ya: 30-09-2022  →  Musubize

Ayiwe aramwaye kwiyemera kwe ngazanye abarusiya nubundi igikombe nicyareyo siporo abacyirukaho basubire inyuma

Ngerageze jabatisita bungutsiki yanditse ku itariki ya: 29-09-2022  →  Musubize

NGO NTAZAGERA KUCYO YIYEMEJE !! KANDI ARI KUGURA ABAZUNGU ! NDUMIWE .

ISAAC TWAGIRAMUNGU yanditse ku itariki ya: 29-09-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka