Nyuma yo kugurwa n’ikipe ya Rayon Sports avuye muri Sunrise, Jules Ulimwengu yamaze kubona ibyangombwa bya Ferwafa (Licence), bimwemerera gutangira gukinira ikipe ya Rayon Sports.

Jules Ulimwengu nyuma yo gutsinda AS Muhanga, arakinira Rayon Sports umukino wa Etincelles
Uyu rutahizamu aratangirira ku mukino ugomba guhuza Rayon Sports na Etincelles kuri uyu wa Kabiri kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, ukazaba ari umukino wa kabiri ayikiniye nyuma yo gufasha Rayon Sports gutsinda AS Muhanga mu mukino wa gicuti.
Icyangombwa (Licence) cyemerera Jules Ulimwengu gukinira Rayon Sports

National Football League
Ohereza igitekerezo
|