Rafael da Silva na Ulimwengu bafashije Rayon Sports gutsinda Muhanga

Mu mukino wari ugamije kurwanya inda ziterwa abangavu, Rayon Sports itsinze AS Muhanga ibitego 2-0 mu mukino wabereye i Nyanza

Ni umukino watangiye Saa munani n’iminota 45, imbere y’abafana amagana bari bitabiriye umukino.

Rayon Sports yafunguye amazamu ku munota wa 20 w’umukino, ku gitego cyatsinzwe na Jules Ulimwengu, ku mupira yari ahawe na Jonathan Rafaël da Silva.

Nyuma y’iminota mike Rafael da Silva yongeye gucenga abakinnyi b’inyuma ba Muhanga, umunyezamu aramufata hatangwa Penaliti, arayitera umunyezamu arayifata.

Mu gice cya kabiri cy’umukino, Jonathan Rafaël da Silva yaje kongera gucenga abakinnyi ba Muhanga, atera ishoti rikomeye umunyezamu ntiyamenya aho umupira unyuze.

Umukino waje kurangira Rayon Sports yegukanye intsinzi y’ibitego bibiri ku busa bwa Muhanga.

Abakinnyi babanje mu kibuga:

Mazimpaka André, Iradukunda Eric Radou, Eric Rutanga, Manzi Thierry, Habimana Hussein, Niyonzima Oliver Sefu, Mugheni Fabrice, Bukuru Christophe, Jonathan Rafaël da Silva, Manishimwe Djabel na Jules Ulimwengu.

Jomathan Rafael da Silva watsindiye Rayon Sports igitego cye cya mbere kuva yayigeramo
Jomathan Rafael da Silva watsindiye Rayon Sports igitego cye cya mbere kuva yayigeramo
Minisitiri w'urubyiruko, Rosemary Mbabazi, atanga ubutumwa bwo gukumira inda ziterwa abangavu
Minisitiri w’urubyiruko, Rosemary Mbabazi, atanga ubutumwa bwo gukumira inda ziterwa abangavu
Jules Ulimwengu wakinaga umukino wa mbere muri Rayon Sports yahise ayitsindira igitego
Jules Ulimwengu wakinaga umukino wa mbere muri Rayon Sports yahise ayitsindira igitego
AS Muhanga yabanje mu kibuga
AS Muhanga yabanje mu kibuga
Rayon Sports yabanje mu kibuga
Rayon Sports yabanje mu kibuga
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

None se ko utweretse ababanjemo ba Rayon bakinnye bonyine? Mujye mureka ubufana mube abanyamwuga kuko ibi bigaragaza ubwenge bike bw’uwanditse iyo nkuru n’uwayigenzuye. Comment yanjye ntimuyinyonge.

Mugisha yanditse ku itariki ya: 16-02-2019  →  Musubize

Nugukomeza gutera imbere n’ishaka n’ubwira kugira tugwanye ubukene.

BIHANDO yanditse ku itariki ya: 16-02-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka