Ibyo wamenya kuri Weekend idasanzwe isize amateka mu Rwanda no ku Isi (Amafoto)

Mu mpera z’icyumweru gishize, abakunzi b’umupira w’amaguru ku isi bamwe bararyohewe abandi Weekend ibasiga mu gahinda nyuma y’imikino ikomeye yayiranze.

Zari impera z’icyumweru zidasanzwe mu Rwanda no ku isi, ariko by’umwihariko mu Rwanda ibirori bya ruhago byari byakomereje mu Ntara y’Amajyepfo mu Karere ka Huye, aho Mukura VS n’Amagaju FC zari zakiriye ibigugu Rayon Sports na APR FC, maze aya makipe ataha i Kigali mu gahinda.

Mukura VS yihereranye Rayon Sports yari itaratsindwa muri shampiyona

Amagana y’abafana ba Rayon Sports mu modoka nyinshi bari babukereye berekeza mu karere ka Huye aho bari bahagurutse ahagana Saa ine z’amanywa mu gihe umukino wari Saa kumi n’imwe z’umugoroba. Iyi kipe yifuzaga kurangiza umukino ubanza idatsinzwe umukino n’umwe, ngo ikomeze kuyobora urutonde rwa shampiyona nta nkomyi.

Ibyishimo by’abarayons bari biganje muri Stade Huye ntibyatinze, kuko mu gice cya mbere gusa ikipe ya Mukura VS yari yamaze gushyiramo ibitego 2-0 byatsinzwe na Jordan Nzau ku munota wa 39 na Niyonizeye Fred ku munota wa 42, naho Rayon Sports ibona kimwe mu gice cya kabiri cyatsinzwe na Fall Ngagne kuri penaliti.

Bamwe basubije ibyumba, abafana ba APR FC baza kubasimbura…..

Bamwe mu bakunzi ba Rayon Sports bari bamaze gufata ibyumba byo kuraramo ngo bazanarebe umukino wa mukeba wagombaga kuba bukeye, ariko bamwe baje guhita bisubira basubiza ibyumba basubira i Kigali, maze bamwe mu bafana ba APR FC nabo bari bamaze kubona ko mukeba atsinzwe bahita bafata imodoka mu ijoro berekeza mu karere ka Huye, icyizere cyari cyose…..

Amagaju yizihiza imyaka 90 yahoreye abafana ba Rayon Sports

Kumva ko Rayon Sports yatsinzwe, byari inkuru nziza ku bafana ba APR FC nabo bari bagerageje kwerekeza mu karere ka Huye ari benshi, ariko ikipe y’Amagaju yari yahuje uyu mukino no gutangira ibirori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 90 iyi kipe imaze ivutse (1935-2025), ntiyatumye APR FC itahana ibyishimo.

Mu mukino utari woroshye, Amagaju FC y’i Nyamagabe yatsinze APR FC igitego 1-0, cyatsinzwe ku munota wa 56 na Ndayishimiye Edouard, ku mupira yari ahawe na Dusabe Jean Claude uzwi nka Nyakagezi.

Umukino waje kurangira ku ntsinzi y’Amagaju y’igitego 1-0, bituma APR FC yizeraga kugabanya ikinyuranyo cy’amanota atanu irushwa na Rayon Sports bidakunda, imikino ibanza isozwa Rayon Sports iyoboye urutonde rwa shampiyona n’amanota 36 kuri 31 ya APR FC.

I Burayi….

Manchester United yigaranzuye Arsenal iyisezerera muri FA Cup

Wari umukino wari utegerejwe na benshi aho aya makipe ubusanzwe ahora ahanganye, uyu mukino waje kurangira ikipe ya Manchester United yegukanye intsinzi kuro Penaliti 4-3, nyuma yo gusoza iminota 120 amakipe yombi anganya igitego 1-1.

Ikipe ya Manchester United itahabwaga amahirwe muri uyu mukino dore ko yaherukaga gutsinda Arsenal mu mwaka wa 2022, yakinnye iminota myinshi y’umukino ari abakinnyi 10, nyuma y’ikarita y’umutuku yari yahawe Diogo Dalot ku munota wa 61, mu gihe Arsenal nayo yari yahushije penaliti ya Martin Odegaard.

Barcelona yanyagiye Real Madrid, iba iya mbere itwaye iki gikombe kenshi

Mu mukino uba utegerejwe n’isi yose, ukaba n’umukino wa mbere ukurikirwa na benshi ku isi, ikipe ya FC Barcelone yanyagiye Real Madrid ibitego 5-2, ihita yegukana igikombe cya 15 cya Supercoupe d’Espagne, iba ari nayo kipe igize ibikombe byinshi.

Ibitego bya FC Barcelone byatsinzwe na Lamine Yamal, Robert Lewandowski, Raphinha watsinze bibiri ndetse na Alejandor Balde, mu gihe ibya Real Madrid byatsinzwe na Kylian Mbappe wari wafunguye amazamu, ikindi gitsindwa na Rodrygo.

Paris Saint-Germain yatsinze mukeba wayo w’ibihe byose mu Bufaransa

Ni umukino uzwi ku izina rya Le Classique uhuza Paris Saint-Germain (PSG) na Olympique de Marseille (OM), uwo kuri iki Cyumweru ukaba watumye ikipe ya Paris Saint-Germain iruha ikipe ya Marseille amanota 7 ku rutonde rwa shampiyona.

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka