Amagaju FC atsinze APR FC bwa mbere mu mateka (Amafoto)

Kuri iki Cyumweru, ikipe y’Amagaju FC yatsindiye APR FC kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye 1-0, mu mukino w’umunsi wa 15 wa shampiyona, akora amateka wo kuyitsinda bwa mbere.

Abakinnyi b'Amagaju mu byishimo
Abakinnyi b’Amagaju mu byishimo

Ni umukino watangiye uryoheye ijisho mu gihe cya mbere, aho ku ruhande rw’Amagaju FC Useni Kiza Seraphin yagerageje kogereza amaso abari bari muri Stade, naho Dauda Yussif Seif abikora ku ruhande rwa APR FC. Amagaju FC nta buryo bukomeye yabonye imbere y’izamu rya APR FC mu gice cya mbere, mu gihe APR FC yabonye uburyo bubiri bwakiranze.

Umunya-Ghana Dauda Yussif ku munota wa 32, yacenze abakinnyi batatu b’Amagaju FC mu kibuga hagati maze aha umupira mwiza Ruboneka Bosco wari mu rubuga rw’amahina arebana n’izamu, ariko ntiyashobora kuriteramo ahubwo aha umupira Tuyisenge Arsene, wateye mu izamu Amagaju FC akawushyira muri koruneri.

Byasubiriye ku munota wa 35 ubwo Tuyisenge Arsene, yazamukanaga umupira na we akawuha neza Niyibizi Ramadhan wari usigaranye n’umunyezamu gusa Twagirumukiza Clement, maze awuteye mu izamu umupira ukubita igiti cy’izamu gihagaze ugaruka usanga Dushiminana Olivier Muzungu, asigaranye n’izamu awukozeho ariko awutera nabi ujya mu ntoki z’umunyezamu, igice cya mbere kirangira ari 0-0.

Amagaju FC bishimira igitego
Amagaju FC bishimira igitego

Igice cya mbere cyari kirangiye amakipe yombi atarushanwa cyane, icya kabiri ninako cyatangiye Amagaju FC yubaka neza imikinire yayo, maze ku munota wa 56 bubakira ku ruhande rw’ibumoso runyuraho kapiteni wabo Dusabe Jean Claude Nyakagezi, uhakina ariko inyuma. Uyu musore yakinanye na mugenzi we maze bamusubiza umupira yinjiye, awuhindura neza ugendera hasi Ndayishimiye Edouard wanyuraga imbere iburyo atsindira Amagaju FC igitego cya mbere.

Ku munota wa 57 APR FC yahise igerageza uburyo bukomeye ku ishoti Ruboneka Jean Bosco yatereye hanze y’urubuga rw’amahina, ariko umunyezamu Twagirumukiza Clement awushyira muri koruneri. APR FC yari igiye ku gitutu yahise isimbuza ikuramo Dushiminana Olivier na Niyibizi Ramadhan, ishyiramo Mahmadou Lamine Bah na Kwitonda Alain Bacca.

APR FC yakomeje gushyiramo imbaraga zatuma yishyura cyangwa ikabona amanota, ikuramo Mugisha Gilbert asimburwa na rutahizamu Mamadou Sy ndetse na Richmond Lamptey.

Iyi kipe mu mikinire yakomezaga gusunika ariko umunyezamu w’Amagaju FC Twagirumukiza Clement agakomeza kuba ibamba ku buryo bucye bwabonekaga. Amagaju FC na yo abarimo Destin Malanda, Useni Kiza Seraphin na Ndayishimiye Edouard bakomeje kuyishakira igitego cya kabiri, ariko iminota 90 irangira bikiri 1-0, hongerwaho iminota umunani na yo yarangiye Amagaju FC atsinze APR FC igitego 1-0.

Umusimbura wa Amagaju FC ahetse Ndayishimiye Edouard watsinze igitego
Umusimbura wa Amagaju FC ahetse Ndayishimiye Edouard watsinze igitego
APR ntako itagize ariko birangiye itsinzwe
APR ntako itagize ariko birangiye itsinzwe
Amagaju FC atsinze APR FC bwa mbere mu mateka
Amagaju FC atsinze APR FC bwa mbere mu mateka

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

ndashaka abakinyibashya baguze

Niyonshut emmanuel yanditse ku itariki ya: 16-01-2025  →  Musubize

Bravo Jean Jules verry good and useful timetable

salim Battashi yanditse ku itariki ya: 13-01-2025  →  Musubize

Iri nota rindi mwahaye igikona ryavuye he???

Fifi yanditse ku itariki ya: 12-01-2025  →  Musubize

Mwiriweho,ibi mwanditse sibyo kuko Rayon sport Fc irusha AprFc amanota atanu,ntabwo ari ane .mukosore Please

Lucky yanditse ku itariki ya: 12-01-2025  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka