
Uyu mukino uzakinirwa kuri Sitade Amahoro i Remera aho kuba kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo nk’uko byari biteganyijwe.
Ubuyobozi bw’ikipe ya APR FC izakira Rayon Sports, bubinyujije ku muvugizi wayo Kazungu Claver bwagize buti "Match ya APR FC vs Rayon Sports izabera kuri Stade Amahoro ku wa gatandatu saa cyenda".
Ibiciro byo kwinjira kuri uyu mukino, umwanya wa menshi ni ibihumbi makumyabiri (20,000 Rwf) naho aha make ni ibihumbi bibiri ( 2000 Rwf).
Ibiciro byo kwinjira kuri uyu mukino biteye bitya:
VVIP: 20,000 Rwf
VIP: 15,000 Rwf
Intebe z’icyatsi: 10,000 Rwf
Intebe z’Umuhondo : 5,000 Rwf .
Ahasigaye hose : 2000 Rwf
Ikipe ya APR FC izakira Rayon Sports iri ku mwanya wa mbere n’amanota 34 mu gihe ikipe ya Rayon Sports iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 31.
MENYA UMWANDITSI
National Football League
Ohereza igitekerezo
|
mwiri neza ndumufana wa rayon sport tuzatsinda 3-1
Rwose mwihangane nizeye ko APER izakubita layon 3-0
Ngo 3 ku busa?
Wagabanyije kurota muvandi,tugategereza ifirimbi ya nyuma.
Uguhiga ubutwari muratabarana!
Barabashuka muzakubitwa 1/0