Ibiciro n’aho APR FC izakirira Rayon Sports byamenyekanye

Ku wa gatandatu tariki ya 21 Ukuboza 2019, ikipe ya APR FC izakira Rayon Sports mu mukino w’umunsi wa 15 wa Shampiyona.

Uyu mukino uzakinirwa kuri Sitade Amahoro i Remera aho kuba kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo nk’uko byari biteganyijwe.

Ubuyobozi bw’ikipe ya APR FC izakira Rayon Sports, bubinyujije ku muvugizi wayo Kazungu Claver bwagize buti "Match ya APR FC vs Rayon Sports izabera kuri Stade Amahoro ku wa gatandatu saa cyenda".

Ibiciro byo kwinjira kuri uyu mukino, umwanya wa menshi ni ibihumbi makumyabiri (20,000 Rwf) naho aha make ni ibihumbi bibiri ( 2000 Rwf).

Ibiciro byo kwinjira kuri uyu mukino biteye bitya:

VVIP: 20,000 Rwf
VIP: 15,000 Rwf
Intebe z’icyatsi: 10,000 Rwf
Intebe z’Umuhondo : 5,000 Rwf .
Ahasigaye hose : 2000 Rwf

Ikipe ya APR FC izakira Rayon Sports iri ku mwanya wa mbere n’amanota 34 mu gihe ikipe ya Rayon Sports iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 31.

MENYA UMWANDITSI

National Football League 2019/2020

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 16 )

Dufite ikipe ikomeye kuvugango APR iratsinda n’ukwibeshya RYN SPORT 5-0 APR.

komezusenge laddislas yanditse ku itariki ya: 21-12-2019  →  Musubize

sarama kayira rayon izabikora ejo man

bimenyimana gabriel yanditse ku itariki ya: 20-12-2019  →  Musubize

rayon izabikora bibiri kubusa bwa a.p.r

bimenyimana gabriel yanditse ku itariki ya: 20-12-2019  →  Musubize

APR fc tuzayiha Frw ari amanotayo bayibagirwe Pe!!
tuzabasubira nkumwaka ushize.

Rusanganwa yanditse ku itariki ya: 20-12-2019  →  Musubize

umva APR fc iribubikore
peeeeeeeeeeeeeee!!!!!!

byiringiro joseph yanditse ku itariki ya: 20-12-2019  →  Musubize

APR IRABIKORA

UKL yanditse ku itariki ya: 20-12-2019  →  Musubize

Nitwa shema ndumukunzi wa Rayonsport tugomba gutsinda APR FC ntankomyi

Ndayisaba j ncloude& shema yanditse ku itariki ya: 19-12-2019  →  Musubize

Hello rayon 1 Apr 0

Frodos yanditse ku itariki ya: 19-12-2019  →  Musubize

Rayon yacu izakora umuti kandi nakwemwera ISSAC

Elie MUTANGANA yanditse ku itariki ya: 19-12-2019  →  Musubize

nukuri turishimye cyane kubwo uyumukino uzakinirwa kumahoro kuko uzashimisha abantu benshi. kandi burya kuvuga ngo ikipe izatsinda iyindi burya bujye mwitonda kubivuga burya umukino usozwa nifirimbi. kandi mujye mumenya ko umupira widunda.
murakoze

alias yanditse ku itariki ya: 19-12-2019  →  Musubize

APER ikipe yacu tukuri inyuma twizeye insinzi dutsinda Rayon

Olive yanditse ku itariki ya: 19-12-2019  →  Musubize

Yemwe basomyi nshuti zacu njye ntabwo ndi umufana wa A.P.R. cyangwa Rayon Sport ;njye nifanira ikipi yo mu karere kacu.

Uko bizamera Rayon Sport izatsinda A.P.R. ibitego bibili kuri kimwe ( A.P.R. 1- RAYON SPORT 2).

HAZACA UWAMBAYE KABISA.

Edward yanditse ku itariki ya: 19-12-2019  →  Musubize
1 | 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka