Amatariki yo gukinira umwanya wa gatatu na Final y’igikombe cy’Amahoro yatangajwe

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryamaze gutangaza amatariki mashya azakinirwaho imikino ya nyuma y’igikombe cy’Amahoro.

AS Kigali ni yo yegukanye igikombe giheruka mbere ya COVID-19
AS Kigali ni yo yegukanye igikombe giheruka mbere ya COVID-19

Nyuma y’aho shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru y’umwaka wa 2021/2022 isojwe, ubu haraza gukurikiraho imikino isoza igikombe cy’Amahoro yari yahinduriwe amatariki, ndetse n’umukino wa ½ w’icyiciro cya kabiri utarabereye igihe kubera ibirego byatanzwe n’ikipe ya Muhanga ndetse na Rwamagana.

Umukino wo guhatanira umwanya wa gatatu mu gikombe cy’Amahoro, washyizwe ku wa Mbere tariki 27/06 ukazahuza ikipe ya Police FC na Rayon Sports, mu gihe umukino wa nyuma (Final) uzaba ku wa Kabiri tariki 28/06, ukazahuza ikipe ya APR FC na AS Kigali.

Mu gikombe cy’Amahoro kandi hazaba imikino ya nyuma mu bagore, aho umwanya wa gatatu uzaba tariki 27/06, naho umukino wa nyuma ukazaba tariki 28/06. Iyi mikino yose y’igikombe cy’Amahoro ku bagabo n’abagore izabera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Mu mukino wa ½ w’icyiciro cya kabiri utarabereye igihe, ikipe ya Rwamagana nyuma yo gutsinda ikirego cyari cyatanzwe muri FERWAFA, iyi kipe ya Rwamagana City izakina na Interforce mu mukino ubanza tariki 22/06, naho umukino wo kwishyura ukazaba tariki 26/06.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka