Rayon Sports yasinyishije umunyezamu wafatiraga AmavubiU-17

Ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko yamaze gusinyisha umunyezamu Hakizimana Adolphe wakiniraga Isonga Football Academy

Nyuma y’amezi abiri akora igeragezwa mu ikipe ya Rayon Sports, Hakizimana Adolphe w’imyaka 16 yamaze gusinya amasezerano y’imyaka ine mu ikipe ya Rayon Sports.

Uyu munyezamu wazamukiye mu ishuri ry’umupira w’amaguru ry’Isonga, yanakiniraga ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 17 yakinnye amarushanwa atandukanye harimo n’ibyabereye mu Rwanda rigahuza u Rwanda, Tanzania na Cameroun.

Hakizimana Adolphe utaruzuza imyaka yo gusinya amasezerano nk'umukinnyi wabigize umwuga, yari ahagarariwe n'umubyeyi we
Hakizimana Adolphe utaruzuza imyaka yo gusinya amasezerano nk’umukinnyi wabigize umwuga, yari ahagarariwe n’umubyeyi we

Uyu munyezamu aje yiyongera ku banyezamu batatu ikipe ya Rayon Sports isanzwe ifite barimo Kimenyi Yves, Mazimpaka Andre na Nsengiyumva Emmaneul uzwi nka Biganza.

Hakizimana Adolphe yanafatiye Amavubi y'abatarengeje imyaka 17
Hakizimana Adolphe yanafatiye Amavubi y’abatarengeje imyaka 17
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka