
Kimwe mu byerekanwe kuri uwo munsi, ni igishushanyo mbonera cya ‘Gikundiro Stadium’, sitade ya Rayon Sports yitezweho guhindura byinshi muri iyi kipe.
Mu kiganiro cyihariye yagiranye na Kigali Today nyuma y’uwo munsi, umuyobozi wa Rayon Sport FC, Munyakazi Sadate, yaduhamirije ko mu myaka ibiri ‘Gikundiro Stadium’ izatangira kubakwa.
Yagize ati “Twiyemeje ko mu myaka ibiri, bivuze muri iyi manda yacu turateganya gushyiraho ibuye ry’ifatizo aho izubakwa”.
Abakunzi ba Rayon Sports bakomeje kwibaza aho ubutaka bwo kubakaho Gikundiro Stadium buzava.
Munyakazi Sadate asubiza ati “Mu mwaka wa 2003, Nyakubahwa Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, yaduye isezerano ryo kuduha ubutaka bwo kubakaho sitade.
Aka kanya rero dushobora kumwibwirira ko igishushanyo mbonera ndetse n’igitekerezo cyo kuyubaka gihari, kuko ni we waduteye ingabo mu bitugu yo kubaka iyi sitade. Dukeneye hegitari 13.5, kugira ngo tubone aho tuyubaka”.
Yasabye abakunzi ba Rayon Sport kugira uruhare mu iyubakwa ry’iyi sitade, avuga ko, “iyi sitade si iya Perezida wa Rayon, si iya komite ya Rayon, ni iy’abafana ndetse n’abakunzi ba Rayon Sport. Buri mu rayon wese arasabwa uruhare rwe”.
Gikundiro Stadium izaba ifite ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi 64, igizwe n’ibi bikurikira:
1.Stade yakira abantu ibihumbi 64
2.Inzu ebyiri z’ubucuruzi z’amagorofa 4 buri imwe, kdi zifatanye na Sitade, harimo aho gucururiza nkaza Super Markets, ubucuruzi bunyuranye, n’ibindi.
3.Ibyumba birenga igihumbi byo gukoreramo imirimo inyuranye (office, Hôtel, Night Club, Bar Restaurent, n’ibindi.
4. Pisine (piscine) mpuzamahanga
5.Ibibuga bibiri by’imyitozo (kimwe cy’ubwatsi busanzwe, ikindi cy’ubwatsi bw’ubukorano na sitade zabyo
6.Ibibuga bitatu bya Basket
7. Ibibuga bibiri bya Volley Ball
8. Ikibuga kimwe cya Handball
9. Ibibuga bitatu bya Tennis
10. Parking yakira imodoka nibura ibihumbi 10
National Football League
Ibitekerezo ( 31 )
Ohereza igitekerezo
|
Abavuga ko sitade itazabona abafana bayicaramo ubwo so ukwigiza nkana. None se bibazako uramutse urumusore wakubaka inzu yi cyumba kimwe kuko uri umwe? Cg wateganya ko hari gihe uzagira umuryango?
Nkumurayon ndabona abayobozi bacu vazi kuturebera ahazaza. Look forward conguz!!!!
gushaka niko gushobora.ibi birashoka cyane, kuko ni inyungu z’abanyarwanda bose.bisa n’inzozi kubantu bose badashaka impinduka.na kigali y’ubu ni nk’inzozi kubayiheruka nyuma y’imyaka 25 ishize.
kubaka stade si ukumanura ijuru.cyane cyane ko yaba arinyungu kuba nyarwanda bose,
njye mbona bishoboka cyane;
na kigali yambere y’imyaka 25 ishize,ubu isa ninzozi kuri bamwe.courage twiyubakire igihugu.
Ibi birashoboka cyane.Abanyarwanda batekereza imishinga minini turabakeneye kabone niyo byarenza imyaka2 ariko bikazakorwa.Ndabashyigikiye.
IKi gitekerezo ntabwo kizahera mu magambo, ikintu cyose gisaba kucyiyemeza kandi bizakunda. Abakunzi ba Rayon sport aho bari hose buri wese azikore ku mufuka uko ashoboye, dukore fund rising byose bizashoboka. Kuvuga ngo na Leta ntirayubaka, dukwiye kuva muri ibi bitekerezo ko Leta ari yo ikora byose, ahubwo ahandi stades zubakwa n’abikorera. Mureke umupira wacu tuwugire business ni byo byiza, tuve muri amateur!
Iyi stade izubakwa imyaka ingana n’iyo Pyramides zo mu Misiri yubakwagamo.Igitekerezo ni kiza ari kubishyira mu bikorwa biragoye.Twibuke ko na BUS yaguzwe igera igihe ikarara ku muhanda itaramara imyaka ingahe!
Nta nzozi jye mbona muri uriya mushinga was Gikundiro Stadium.Burya Ubushahake bungana ubushobozi. Kuvuga ko ibihumbi 64 bijyamo bitaboneka, ni ukureba bugufi. Amahoro yubatswe bavuga ko izajya yakira25k, none muti ni 40k, murumva ko mwivuguruza. Abanyarwanda twiyongera kurusha uko ibikorwa remezo byiyongera.Mwibuke ko yakwakira n’ibindi birori bitari imikino.
Nta nzozi jye mbona muri uriya mushinga was Gikundiro Stadium.Burya Ubushahake bungana ubushobozi. Kuvuga ko ibihumbi 64 bijyamo bitaboneka, ni ukureba bugufi. Amahoro yubatswe bavuga ko izajya yakira25k, none muti ni 40k, murumva ko mwivuguruza. Abanyarwanda twiyongera kurusha uko ibikorwa remezo byiyongera.Mwibuke ko yakwakira n’ibindi birori bitari imikino.
Nta nzozi jye mbona muri uriya mushinga was Gikundiro Stadium. Ubush
Igitekerezo ni cyiza ariko kubwange gishobora kuzahera mumagambo kuko iyi stade yaba iri kuri standard nkizo muburayi,ikindi stade y’imyanya 64.000 ndumva yaba irenze ubushobozi bwikipe,na leta ntirubaka ingana gutyo nkanswe abakishakisha na cyane cyane ko ntaho biteganyirije hazwi,biratangaje kuba utekereza kubaka nta kibanza uragura,iyi stade niyubakwa ntamunyarwanda ukunda sport utabashyigikira
Wubaka stade ya ijyamo ibihumbi 64...uzakurahe abo uzicazamo????? Nanjye byanyobeye..Amahoro iyo yuzuye neza neza ntitujya tugera 40k...ngaho namwe nimunfashe twumve aho abafana bangana batyo bazava...
Ahaaaa ndabona Stade yabaye Stade njye nkumu Rayon iyi tuzayubaka ababona ko bidashoboka bibaze imyaka tumaze twitunze ntankunga iyariyo yose uretse abafana nabakunzi ba Rayon twenyine!noneho muturebe mumyaka iri mbere murabona kubaka Stade nkiyi arikibazo Kweri?
Ntibalansetse..ngo yakira ibihumbi 64!! Bazava he se? Ko ntarabona buzuye amahoro ya 30k
Ntitukikirigite ngo duseke
Nonese bongere bubake iyakira 30k Kandi iriya ibakira yubatswe kera bagomba kubaka bateganya. Urakeka ko muri 2100 abantu 64k bataba baza kureba umupira. Reka bayubake ibisabwa nibiboneka izakoreshwa igihe kirekire. Nimugatekereze KU bya none gusa mugomba no gushyira mu gihe kuzaza.
Ariko ko numva ikibazo cyabaye icy’abantu bazayuzura ubundi baramutse batayuzuye byayibuza kwitwa stade??!! Ikingenzi nuko ibaho si abazayicaramo