
Kimwe mu byerekanwe kuri uwo munsi, ni igishushanyo mbonera cya ‘Gikundiro Stadium’, sitade ya Rayon Sports yitezweho guhindura byinshi muri iyi kipe.
Mu kiganiro cyihariye yagiranye na Kigali Today nyuma y’uwo munsi, umuyobozi wa Rayon Sport FC, Munyakazi Sadate, yaduhamirije ko mu myaka ibiri ‘Gikundiro Stadium’ izatangira kubakwa.
Yagize ati “Twiyemeje ko mu myaka ibiri, bivuze muri iyi manda yacu turateganya gushyiraho ibuye ry’ifatizo aho izubakwa”.
Abakunzi ba Rayon Sports bakomeje kwibaza aho ubutaka bwo kubakaho Gikundiro Stadium buzava.
Munyakazi Sadate asubiza ati “Mu mwaka wa 2003, Nyakubahwa Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, yaduye isezerano ryo kuduha ubutaka bwo kubakaho sitade.
Aka kanya rero dushobora kumwibwirira ko igishushanyo mbonera ndetse n’igitekerezo cyo kuyubaka gihari, kuko ni we waduteye ingabo mu bitugu yo kubaka iyi sitade. Dukeneye hegitari 13.5, kugira ngo tubone aho tuyubaka”.
Yasabye abakunzi ba Rayon Sport kugira uruhare mu iyubakwa ry’iyi sitade, avuga ko, “iyi sitade si iya Perezida wa Rayon, si iya komite ya Rayon, ni iy’abafana ndetse n’abakunzi ba Rayon Sport. Buri mu rayon wese arasabwa uruhare rwe”.
Gikundiro Stadium izaba ifite ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi 64, igizwe n’ibi bikurikira:
1.Stade yakira abantu ibihumbi 64
2.Inzu ebyiri z’ubucuruzi z’amagorofa 4 buri imwe, kdi zifatanye na Sitade, harimo aho gucururiza nkaza Super Markets, ubucuruzi bunyuranye, n’ibindi.
3.Ibyumba birenga igihumbi byo gukoreramo imirimo inyuranye (office, Hôtel, Night Club, Bar Restaurent, n’ibindi.
4. Pisine (piscine) mpuzamahanga
5.Ibibuga bibiri by’imyitozo (kimwe cy’ubwatsi busanzwe, ikindi cy’ubwatsi bw’ubukorano na sitade zabyo
6.Ibibuga bitatu bya Basket
7. Ibibuga bibiri bya Volley Ball
8. Ikibuga kimwe cya Handball
9. Ibibuga bitatu bya Tennis
10. Parking yakira imodoka nibura ibihumbi 10
National Football League
Ibitekerezo ( 31 )
Ohereza igitekerezo
|
ooohh rayon courage kbs
Ariko muzi kwipasa muremure kweri ubuse mubona muzakura he he ariya mafranga koko
iyi stade irashoboka kuko niba aba rayon turenga millioni eshanu, buriwese yatanga 20,000frw tugakusanya milliyoni 100 z’ama euro tukayubaka kdi urumva byasaba ko haboneka aba rayon milliyoni eshanu wenda batanga 2000frw buri kwezi ubundi tayari tukiyubakira stade ya Gikundiro. murakoze kdi nange nzaboneka muri abangaba kdi hari nabayarenza nge mvuze kurwego rwange rucirirtse
nibyiza cyane kugira igitekerezo nkocyo ariko ndabna project iremereye kurusha abazahakorera. iyo project lose irangiye yaba iri muri stade za mbere kwisi. ariko byose birashoboka courage sana
Rwanyonga mbona Imana sha mufite umushinga mwiza Perezida azabafasha n’Intore yo kumukondo. Intare nayo ni igire icyo ikora nubwo twananiwe gusohoka ko dutsinde tuzacungira ku bikorwa remezo abanabacu bazabikora. Uraba wumva APR na AS KIGALI kuko Gikundiro ntiturusha ubushobozi murinde batazadukandagirira kuri Stade yabo . KNC na GASOGI ye batangiye gusiza aho bazayubaka.
uwo mupapa knc c ni hehe agiye kuyuba twaherutse iya gikomero yuzuye bavuga ngo niye birangira akoreye i ndera ngaho mumfashe mubwire
Ndashimira abayoboziba Rayon ,bari kureba kure,nigitekerezo kiza nabandi bagaragaze imishinga bafitiye.bitera abafana akanyamuneza
Ndashimira abayoboziba Rayon ,bari kureba kure,nigitekerezo kiza nabandi bagaragaze imishinga bafitiye.bitera abafana akanyamuneza
Twishimiye cyane iriya stade.
Izahindura isura yumujyi wacu Kigali, ihindure isura y’imyidagaduro mu Rwanda. Abayiteguye barebye kure. hazaberamo imikino yubwoko bunyuranye. Hari aho kwiyakirira.
Aho kuvugako bidahoboka, ahubwo nihatangire kongera ingufu mu gukusanya amafaranga yo kuyubaka. Naho ubundi courage tubari inyuma, ntagusubira inyuma.
Ndashimira ubuyobozi bwa equipe yacu gikundiro kubwo intumbero nziza kubwajye ndumva ibi bishyoboka cyane burya usibye abantu batagira gukunda igihugu ahubwo twese abanyarwanda twishimire ko harimpinduka nziza zigiye kuzaba mumu pira wamaguru.kdi burya ngo musabe muzahabwa nimushaka muzabona
Abavuga ko sitade itazabona abafana bayicaramo ubwo so ukwigiza nkana. None se bibazako uramutse urumusore wakubaka inzu yi cyumba kimwe kuko uri umwe? Cg wateganya ko hari gihe uzagira umuryango?
Nkumurayon ndabona abayobozi bacu vazi kuturebera ahazaza. Look forward conguz!!!!
Abavuga ko sitade itazabona abafana bayicaramo ubwo so ukwigiza nkana. None se bibazako uramutse urumusore wakubaka inzu yi cyumba kimwe kuko uri umwe? Cg wateganya ko hari gihe uzagira umuryango?
Nkumurayon ndabona abayobozi bacu vazi kuturebera ahazaza. Look forward conguz!!!!
Abavuga ko sitade itazabona abafana bayicaramo ubwo so ukwigiza nkana. None se bibazako uramutse urumusore wakubaka inzu yi cyumba kimwe kuko uri umwe? Cg wateganya ko hari gihe uzagira umuryango?
Nkumurayon ndabona abayobozi bacu vazi kuturebera ahazaza. Look forward conguz!!!!