Nyuma y’uko Komisiyo y’amatora ya FERWAFA yari yatangaje urutonde rw’abakandidabemerewe kwiyamamaza mu myanya itandukanye muri Komite Nyobozi ya FERWAFA, bamwe mu bakandida batari bemerewe kwiyamamaza batanze ubujurire.

Gacinya wamenyekanye ayobora Rayon Sports ubu yemerewe kwiyamamariza umwanya wa Visi-Perezida wa FERWAFA
Bamwe mu bakandida batari bemerewe bakaza kujurira barimo Gacinya Chance Denis wari wiyamamaje ku mwanya wa Visi-Perezida wa kabiri ushinzwe tekinike, Hakizimana Moussa wiyamamaza muri Komisiyo y’ubuvuzi ndetse na Kanamugire Fidele nawe wari wiyamamaje ku mwanya wa Visi-Perezida wa kabiri ushinzwe tekinike.
Iyi Komisiyo y’ubujurire yatangaje ko ubujurire bwa Gacinya Chance Denys ari bwo bwonyine bufite ishingiro, akaba yemerewe kwiyamamariza umwanya wa Visi-Perezida wa kabiri ushinzwe tekinike.


National Football League
Ohereza igitekerezo
|